RFL
Kigali

Perezida wa Turukiya yavuze ko umugabane wa Amerika wavumbuwe n'aba isilamu-Impamvu

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:16/11/2014 14:12
6


Perezida w’igihugu cya Turukiya Recep Tayyip Erdogan yemeje ko umugabane wa Amerika wavumbuwe n’aba isilamu mu kinyejana cya 12 aho kuba waravumbuwe na Christophe Colomb nk’uko bisanzwe bizwi.



Ibi, uyu muperezida yabitangaje kuri uyu wagatandatu mu nama y’abakuru b’idini ya islam bo ku mugabane wa amerika y’epfo aho yemeje ko abantu bagoreka amateka bavuga ko Christophe Colomb ariwe wavumbuye umugabane wa Amerika nyamara we yemeza ko uyu mugabane wavumbuwe n’aba isilamu.Yagize ati :Umugabane wa Amerika wavumbuwe n’abayisilamu mu mwaka w’1178.Ntabwo ari Christophe Colomb nk’uko babivuga.

recep tayip

Recep Tayip avuga ko ubwo Christophe Colomb yageraga ku mugabane wa Amrika yahasanze umusigiti

Perezida Recep Tayip yakomeje avuga ko ubwo Christophe Colomb yageraga kuri uyu mugabane yiyemereye ko yahasanze umusigiti ku musozi uri mu gihugu cya Cuba.

Nyamara n’ubwo uyu muperezida yatangaje ibi, ibitabo by’amateka bivuga ko umugabane wa Amerika wavumbuwe na Christophe Colomb mu mwaka w’1492 ubwo yarimo ashakisha inzira y’amazi imugeza mu gihugu cy’ubuhinde.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sule 9 years ago
    Erega hari ahantu haba hari amateka yihishe tutaba tuzi nago twabishidikaya perezida
  • Sule 9 years ago
    Erega hari ahantu haba hari amateka yihishe tutaba tuzi nago twabishidikaya perezida
  • Sule 9 years ago
    Erega hari ahantu haba hari amateka yihishe tutaba tuzi nago twabishidikaya perezida
  • gogo9 years ago
    yakubahwa Waba waruriho? nyanditsehe, ubwose inyungu zone kubivugira mu musigiti nizihe ?
  • 9 years ago
    tubyizere gutyo se?
  • ennoc 9 years ago
    reka sha ntibatubeshye





Inyarwanda BACKGROUND