RFL
Kigali

Peddy w'imyaka 80 yabyinnye mu buryo butangaje muri Britain's Got Talent

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:17/04/2014 12:30
0


Umukecuru w’imyaka 80 y’amavuko yatangaje abantu cyane ubwo yagaragazaga impano ye yo kubyina afite kuva afite imyaka 2 y’amavuko.



Paddy, watunguye abantu bose haba abari mu kanama nkemurampaka, abanyamkuru ndetse n’abari bitabiriye iki gikora ubwo yabyinaga nk’inkumi kandi ashaje muri aya marushanwa. Munjyana ya Tango yizunguzaga mu buryo bukomeye.

Akigera ku rubyiniro abantu benshi bumiwe ndetse umwe mu bagize akanama nkemurampaka witwa David  akimara kumubaza imyaka, Simon wabinaga ko rwose atizeye ibyo uyu mukecuru agiye kubakorera yahise amubaza niba koko yumva yiteguye gutsinda iri rushanwa maze amusubiza muri aya magambo ati “Oh! Byaba ari byiza cyane gusa icyanshimisha kurushaho ni ukubona ko abantu banyurwa n’ibyo nza kubereka.”

 

peddyKu myaka 80 y'amavuko Paddy azunguza umubyimba mu buryo butangaje

Uyu mukecuru na mugenzi we Nico wamufashaga kubyina bagitangira batangiranye imbaraga nke cyane ku buryo wabonaga abantu basa n’ababarambiwe ndetse na Simon, umwe mu bagize akanama nkemurampaka akibibona aherako amucanira itara ritukura amwereke ko yamaze gutsindwa. Nyuma y’ibi Paddy na Nico babyinnye cyane ku buryo benshi batiyumvishaga ko koko yaba afite bene iriya myaka. Yazunguzaga umubyimba mu buryo butakorohera na benshi mu nkumi n’abangavu.

Akimara kubyina Alesha nawe wari mu kanama nkemurampaka yanaiwe kwihangana maze arahaguruka amusanga ku rubyiniro aramuhobera cyane amubwira ko yishimiye.

REBA HANO AMASHUSHO YA PADDY ABYINANA NA NICO

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND