RFL
Kigali

Papa wa Bebe Cool yakoze impanuka y'imodoka

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:19/05/2013 9:30
0




Nk’uko byatangajwe na Ugandaonline, uyu mugabo uyobora ishyaka rya People's Progressive Party (PPP), Jaberi Bidandi Ssali ubwo yari mu modoka ye ava mu kazi yerekeza iwe mu rugo muri Kiwatule.

Iyi mpanuka isa n’iyatunguye uyu mubyeyi wa Bebe Cool dore ko yataye umuhanda mu bruyo butunguranye maze imodoka ye igonga ikamyo yari iparitse bugufi y’umuhanda. Imodoka yangiritse kuburyo bugaragara ndetse na we yagize ibikomere bidakanganye gusa abaganga baremeza ko yagize ikibazo mu buzima.

Jaberi Bidandi Ssali wahoze ari Minisitiri muri Guverinoma ya Uganda. Kuri ubu arwariye mu bitaro bya Nakasero Hospital, abaganga bari kugerageza kumwitaho ngo barebe ko yamererwa neza.

Bebe Cool abinyujije ku rubuga rwa facebook yagize ati, “Papa yakoze impanuka ariko araza kumera neza, amasengesho yanyu azamufasha. Ubuzima bwe buri mu maboko y’abaganga”

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND