RFL
Kigali

P-Square bahaye icyubahiro Michael Jackson babyina nka we mu ndirimbo yabo nshya-VIDEO

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:21/06/2013 14:55
0




Iyi video yasohotse ku itariki 20 Kamena igaragaza aba basore bagerageje kwambara nka Michael Jackson ndetse hagaragara ifoto ye inyuma ya hamwe mu ho baba babyinira ari nako bakora imbyino zo mu ndirimbo nka Thriller n’izindi.

Ibi izi mpanga zikomoka mu gihugu cya Nijeriya zabikoze mu rwego rwo guha icyubahiro uyu Nyakwigendera ufatwa nk’umwami w’injyana ya Pop ku isi.

Kuva aba bahungu basinya mu nzu itunganya muzika ya Akon izwi nka Convict Music, iyi niyo ndirimbo ya mbere bakoreyo kandi barateganya no kuhatunganyiriza album yabo nshya.

REBA VIDEO

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND