RFL
Kigali

P Diddy na Ellen DeGeneres bavuga ko bakunze cyane indirimbo "Sitya Loss" ya Eddy Kenzo

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:18/07/2014 20:05
2


Nyuma y’uko umuhanzi Eddy Kenzo wo mu gihugu cya Uganda asohoye indirimbo yise “Sitya Loss” igakundwa cyane hirya no hino ku isi,ibyamamare P Diddy na Ellen Degeneres batangaje ko nabo bakunze cyane iyi ndirimbo.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook,umuhanzi w’icyamamare muri Leta zunze ubumwe za Amerika   P Diddy yasangije amashusho y’iyi ndirimbo abakunzi be ndetse n’abandi bantu bamukurikiranira kuri uru rubuga.

gg

P Diddy umuraperi ukomeye

Televiziyo ya MTV dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma y’uko uburyo amashusho y’iyi ndirimbo akozemo bwarakunzwe cyane mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika,byatumye umunyamakuru ukomeye witwa Ellen DeGeneres yifuza ko bazaganira mu kiganiro cye asanzwe atumiramo ibyamamare bitandukanye byo ku isi.

bb

Ellen DeGeneres

Si ibi gusa iyi ndirimbo imaze kugeza kuri Eddy Kenzo kuko usibye kuba imaze amezi abiri mu ndirimbo 10 za mbere kuri shene ya televiziyo ya Trace Africa,iyi ndirimbo yabaye iya mbere nyafurika zakuwe(download)ku rubuga rwa i-tunes mu bihugu byinshi nka Benin,Lesotho,Burkina Faso ndetse n’igihugu cya Dominico.

 Amashusho y’iyi ndirimbo “Sitya Loss”ya Eddie Kenzo yakunzwe cyane kubera imbyino ziyirimo ndetse n’uburyo ikoreye mu cyaro.Abantu benshi bakaba bagenda bigana imbyino ziri muri iyi ndirimbo.

gg

Eddy Kenzo yamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo nka Stamina,no one like you yakoranye n’itsinda Dream Boys ryo mu Rwanda.Kugeza ubu iyi ndirimbo imaze kurebwa ku rubuga rwa youtube n’abantu basaga 1,662,346.

Ijambo “Sitya Loss” ni ijambo ry'ikigande risobanuye ” sintinya igihombo”.

Reba hano amashusho y'indirimbo Sitya Loss

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    woooow abanyarwanda nibabonereho rero
  • adelphine9 years ago
    nshaka kureba iyo ndirimbo





Inyarwanda BACKGROUND