RFL
Kigali

Oprah, Lady Gaga, Beyonce, Taylor Swift bayoboye urutonde rw'ibyamamare 100 bivuga rikijyana ku isi

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:27/06/2013 10:20
0




Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Forbes ari nacyo gikora uru rutonde buri mwaka, Oprah yaje ku mwanya wa mbere kubera ingufu zidasanzwe ibiganiro akora bizwi nka Talk shows byagize ku isi yose. Uyu mugore w’imyaka 59 ni umwe mu bagore bavuzwe cyane mu bitangazamakuru, ku mbuga mpuzabantu za twitter na facebook.

Oprah ni we uyoboye uru rutonde

Uruhare ibiganiro bye byagize mu bantu bo ku isi n’uburyo ibindi bitangazamakuru byagiye bimuvuga kubera akazi yakoze mu mwuga we nibyo byamuhesheje uyu mwanya wa mbere. Kuva muri Kamena 2012 kugeza muri Kamena 2013, Oprah Winfrey yinjije miliyoni 77 z’amadorali, ubu bukire bwongereye amanota uyu mugore.

Mu mwaka ushize Oprah yari ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde mu gihe ku mwanya wa mbere haje umuhanzikazi Jennifer Lopez. Uyu Lopez muri uyu mwaka wa 2013 yaje ku mwanya wa 12 mu gihe umwaka ushize ari we wari uyoboye urutonde.

Ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde haje umuhanzikazi Lady Gaga, ku mwanya wa gatatu haza Steven Spielberg winjije miliyoni 100 z’amadorali.

Mu bantu 10 ba mbere bayoboye uru rutonde, harimo abagore 6 aribo: Oprah, Lady Gaga, Beyonce Knowles waje ku mwanya wa 4, Madona waje ku mwanya wa 5, Taylor Swift w’imyaka 23 wabaye uwa 6 na Ellen DeGeneres waje ku mwanya wa 10.

Beyonce

Madonna

Kuri uru rutonde hagaragaraho ibyamamare muri muzika, cinema, siporo, abanyamakuru bakomeye, abanyamideli…Ikigenderwaho cyane babahitamo, ni uburyo uba warakoreye amafaranga uyavanye mu byo ukora, uburyo uvugwa mu itangazamakuru, uko wigaragaza ku mbuga mpuzabantu(Twitter, Facebook, YouTube et Google +)…..

Taylor Swift

KANDA HANO UREBE URU RUTONDE RWOSE

Umukinnyi ukomeye ku isi wa tennis Roger Federer yaje ku mwanya wa 8 akaba yarinjije amadorali miliyoni 71. Justin Bieber ni uwa 9, yinjije miliyoni 58.Katy Perry je ku mwanya wa 18 akaba yarinjije miliyoni 39 z’amadorali. David Beckahm uyoboye urutonde rw’abakinnyi ba ruhago bafite imitungo myinshi, yaje ku mwanya wa 19, akaba yarinjije miliyoni 47.

Lopez ni we wari uyoboye uru rutonde umwaka wa 2012

Christiano Ronaldo ari ku mwanya wa 31, Jay-Z 32, Will Smith 35 naho Lionel Messi akaza ku mwanya wa 39 kuri uru rutonde.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND