RFL
Kigali

Obama n'umuryango we biyemeje gusengera Mandela muri ibi bihe bikomeye arimo

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:29/06/2013 15:51
0




Nk’uko byatangajwe na Dailymail, uyu muyobozi wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko Mandela yabaye intwari mu buryo bw’ikirenga kuburyo isi yose igomba kuzahora imwibuka ubu n’iteka ryose kubera ibikorwa bye. N’ubwo ibihe arimo by’uburayi atari byiza na gato, Nelson Mandela uburwayi bwe ntibwiyongera cyangwa ngo bugabanuke gusa ni uwo gusengerwa.

Obama yemeza ko ibyo Mandela yakoze byagaragaje ubutwari burenze

Mu kiganiro Perezida Obama na Zuma wa Afurika y’epfo bagiranye n’abanyamakuru, Perezida Obama uri muri iki gihe n’umuryango we wose, yavuze ko yiyemeje gutakambira nyagasani mu buryo bushoboka bwose asabira Mandela ngo imworohereze ave mu bitaro.

Obama yasobanuye ko abanya Amerika bose ku isi ibitekerezo byabo babyerekeje kuri Nelson Mandela. Ati, “ibitekerezo byanjye n’iby’abanya Amerika bose ku isi biri kuri Nelson Mandela n’umuryango we n’abanya Afurika y’epfo bose.”

Obama na mugenzi we Zuma mu kiganiro n'abanyamakuru

“Ubutwari bwa Madiba(Mandela) mu kurwanya apartheid (ivangura ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’epfo)buntera ingufu. Amateka y’iki gihugu, uko baharaniye ubwigenge byambereye isomo rikomeye kuri njye”,Obama

Obama akigera ahabereye iyi nama

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu Obama aza kubonana n’abo mu muryango wa Nelson Mandela mu buryo bw’ibanga. White House yo yatangaje ko nta gahunda afite yo kuba yasura Mandela mu bitaro gusa hari ibinyamakuru byo muri Afurika byatangaje ko Obama yamaze kubonana na Mandela mu bitaro babigira ibanga.

Obama n'umufasha we Michelle Obama. Bakiriwe na Perezida Zuma n'umufasha we

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Obama yababwiye ko mu minsi yashize ahagana mu mwaka wa 2005 yagize amahirwe yo kwicarana na Mandela ari kumwe n’umuryango we wose. Muri icyo gihe Obama yari umusenateri.

Indege ya Obama ya Air Force One ikigera kuri  Waterkloof Air Base muri South Africa


Muri icyo gihe babonanye, Obama yaboneyeho umwanya wo gufata ifoto y’urwibutso na Mandela ndetse akaba yarayikoresheje neza ayimanika mu biro bye muri White House.

Obama ati, “Sinkeneye Photoshop(uburo bushya bwo gukora amafoto y’abantu babiri bari ahantu hatandukanye ukerekana ko bari kumwe kandi atari byo). Icyo nkeneye kurusha ibindi ni uko umuryango wanjye wahanga amaso ubuzima bwa Mandela tukamusengera akamererwa neza”


Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND