Kingwa Kamencu wigeze gushaka kuba Perezida wa Kenya yongeye kuvugisha benshi muri iki gihugu, nyuma yo gutangaza ko ashaka gusaba inteko Ishinga Amategeko ya Kenya igaha uburenganzira abikinisha bakanahabwa aho bazajya bikinishiriza, ubu noneho yamaze gushyira hanze amafoto ye y’urukozasoni.
Mu mezi abiri ashize, uyu munyakenyakazi Kingwa Kamencu wigeze gushaka kwiyamamariza kuba Perezida w’igihugu cya Kenya mu mwaka wa 2013, yasabye Leta ko yaha agaciro abashaka kwikinisha, ikabagenera ahantu habugenewe bazajya bakorera icyo gikorwa nk’uko ahahurira abantu benshi haba ubwiherero. Ibi bikaba byakurikiwe n’amafoto ye y’urukozasoni yamaze gushyira ahagaragara.
Imyitwarire ya Kingwa ntisanzwe. Aha ari inyuma y'umukobwa w'inshuti ye muri Kenya
Uyu munyakenyakazi waciye agahigo ko kuba umuntu ukiri muto kurusha abandi washatse kwiyamamariza kuyobora Kenya n’ubwo atigeze yemererwa ngo agaragare ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza, yahamije ko abakora igikorwa cyo kwikinisha nabo bakwiye guhabwa ubwisanzure, bakabona ahantu habugenewe bazajya biherera bagakorera icyo gikorwa cyabo.
Uyu mukobwa wigeze ushaka kuyobora Kenya ibyo yakoze byateye abanya Kenya kugwa mu kantu
Nyuma y’uko agerageje kwiyamamariza kuyobora Kenya ntibimuhire, Kingwa Kamencu yakomeje kugenda ageza ibyifuzo bitandukanye kuri Leta y’iki gihugu ariko iki cyo cyaje kidasanzwe. Uyu mukobwa kandi amaze amezi abiri arimo gutegura kwandikira inteko ishinga amategeko ya Kenya ayisaba kwemeza iki cyifuzo cye, none mu gihe atarasubizwa yahise yongera kugaragaza ko imitekerereze ye nk’umunyapolitikazi idasanzwe.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO