RFL
Kigali

Nyuma yo guhabwa akato i Burundi, indirimbo za Farious zongeye gucurangwa kuri Radiyo

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/03/2014 17:42
0


Nyuma yuko mu minsi yashize Big Farious yari yahawe akato nabanyamakuru bimyidagaduro mu Burundi bamuziza ko yabishongoyeho ndetse akibasira nabaraperi bagenzi be, ku mugoroba wo ku itariki ya 8 Werurwe 2014 indirimbo zuyu muhanzi zongeye gucurangwa bitunguranye.



Amakuru dukesha urubuga rwa Afrifame.bi rukorera i Burundi, avuga ko ku mugoroba wok u itariki ya 8 Werurwe 2014 nibwo hacuranzwe indirimbo za Farious kuri Radio na Tv Rema. Ibi byatunguye abanyamakuru bahuriye mu nama yahagaritse ibihangano bya Farious ku maradiyo yo muri Uganda dore ko bari bafatiye hamwe imyanzuro ihagarika burundu ibihangano by’uyu muhanzi kugeza amaze gusaba imbabazi.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru igihe hahagarikwaga ibihangano bya Farious, hari abanyamakuru bakomeye mu Burundi ndetse gitambutswa kuri Radio na TV Rema. Mu banyamakuru bari bahari harimo: Deo Kivumbi , Ismail Niyonkuru , Eddy Kamoso mukiganiro nezerwa na Sms media , Espoir Franck ( Renaissance ) , Kivodo Patrick (Rfm) ,Nova, ….

Muri icyo kiganiro byemejwe na buri munyamakuru ko nta ndirimbo haba mu majwi n’amashusho by’umuhanzi Farious bizongera gucurangwa mu bitangazamakuru byose mu Burundi gusa byarangiye uyu mwanzuro uvugurujwe mu buryo butazwi, bitungura abanyamakuru.

Big Farious

Amakuru Afrifame.bi ifitiye gihamya ni uko nta tegeko ryavuye mu bitangazamakuru hejuru rihagarika ibihangano bya Farious ahubwo ni abanyamakuru ku giti cyabo bafashe uyu mwanzuro bemeza ko nta ndirimbo y’uyu muhanzi bazongera gucuranga.

Indirimbo yacuranzwe bikababaza benshi mu banyamakuru, ni iyitwa Mtima wangu uyu muhanzi yakoranye na R Flow.

Icyibazwa kugeza ubu n’abanyamakuru bo mu Burundi, ni impamvu yateye iyi radio gucuranga indirimbo ya Farious kandi yarahagaritswe burundu, hakibazwa kandi niba uyu muhanzi ashobora kuba yarasabye imbabazi bimwe mu bitangazamakuru agahabwa imbabazi cyangwa niba hari ubundi buryo butakorewe mu ruhame yakoresheje kugira ngo akomorerwe.

Ubwo yabazwaga ku mpamvu yatumye akora indirimbo yibasira abahanzi bagenzi be n’abanyamakuru, Farious yasubije agira ati, “Nahisemo gushyira hanze iyi ndirimbo yanjye Whats my name mfatanyije na Chany Queen, ni indirimbo 3 nshya mfite Best Friend, Yahaya na  Whats my name, iyi ndirimbo nzi neza ko izakora ku mitima ya benshi. Njyewe nk’umuhanzi gahunda mfite n’umuziki”

Yakomeje agira ati, “Ntabwo nari ngambiriye ko ubu butumwa bugera ku muntu runaka, oya nateye ibuye mu ruhame uwumva ubu butumwa bumureba ni ubwe. Ntabwo ndagirana beef n’umuhanzi uwo ari we wese. Nubaha akazi nkora nk’umuhanzi kandi nubaha n’ibikorwa by’abandi bahanzi. Kubaha ni ikintu cy’ingenzi kandi kidasaba ibintu byinshi kugikora”

Uyu muhanzi ushinjwa kuba yaratutse abanyamakuru, by’umwihariko abaraperi bagenzi be muri iyi ndirimbo, avuga ko ibyo bintu ntaho bihuriye n’ukuri. Abajijwe niba koko iyi ndirimbo yarayikoze agambiriye gutuka Lolilo n’umuraperi mugenzi we Franck Duniano nabyo yabihakanye.

Ati, “ Mu by’ukuri, ntabwo aribo naririmbiye iyi ndirimbo, Lolilo na Franck ntabwo natekerezaga ikintu na kimwe kuri bo nkora iyi ndirimbo. Franck ni umuraperi mwiza kandi arashoboye. Naramwemeraga kuva agitangira umuziki, ndetse kugeza ubu ndacyakwemera. Franck niba naragukoreye ikosa, ngusabye imbabazi, Lolilo niba naraguhemukiye na we ngusabye imbabazi”

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND