RFL
Kigali

Nyampinga w'igihugu cy'u Bubiligi aratwite

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:2/07/2013 16:38
0




Nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru byo muri iki gihugu byiganjemo ibikora amakuru y’imyidagaduro n’ibyandika ku myambarire n’imideli, uyu nyampinga yemeye iyi nkuru kubera igitutu yashyizweho n’ibinyamakuru byo mu gihugu cya Turikiya byahoraga bimubaza iby’iyi nkuru.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Het Laatste Nieuws cyandikirwa muri Turukiya, uyu nyampinga afite inkomoko muri iki gihugu bityo itangazamakuru ryaho akaba ariyo mpamvu ryamukurikiranaga cyane.

Miss Belgique umwaka wa 2009


Itangazamakuru ryo mu Bubiligi ryabajije Zeynep Sever niba atwite abihakanira kure ribyakira gutyo mu gihe itangazamakuru ryo muri Turukiya ryanze kwemera ko adatwite kugeza ubwo bamushyizeho igitutu arabyemera.

Iyi nda atwite yayitewe na Volkan Demirel, umunyezamu w’ikipe y’igihugu cya Turukiya.

Mu magambo ye Miss Zeynep yagize ati, “Nibyo ndatwite. Ntwite inda y’amezi abiri. Nashakaga kuzabitangaza hashize igihe kirekire ariko itangazamakuru ryo muri Turukiya ryakamejeje.”

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND