RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:19/12/2013 19:07
0




Nyuma yo kwitaba Imana mu mpanuka yabaye tariki 30 ugushyingo, abantu benshi bashakishije izina “Paul Walker” kuri interineti bikaba byarahise bishyira uyu nyakwigendera ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abashakishijwe muri uyu mwaka wose wa 2013.

DORE ABANTU 10 BA MBERE:

1. Paul Walker

\"\"

Nyuma y’uko yitabye Imana tariki 30 ugushyingo, ibinyamakuru hafi ya byose byo ku isi byamwanditseho bivuga urupfu rwe. Incuti, umuryango, abafana be muri rusange n’abandi bantu bose bumvise inkuru y’urupfu rwe bagize amatsiko yo kumenya byinshi kuri we bamushakisha kuri internet by’umwihariko ku rubuga abantu bashakishirizaho rwa Google.

2. Cory Monteith

\"\"

Nyakwigendera nawe, Cory Monteith wamenyekanye cyane muri filime z’uruhererekane za Glee witabye Imana tariki 13 Nyakanga niwe ukurikira Paul Walker gushakishwa n’abantu benshi kuri internet muri uyu mwaka w’2013, bikaba byarabaye nyuma y’uko inkuru y’urupfu rwe igeze hanze.

3. Oscar Pistorius

\"\"

Uyu musore w’imyaka 27 akaba ari umukinnyi w’umukino wo gusiganwa ku maguru aza kuri uyu mwanya nyuma y’uko mu kwezi kwa Gashyantare yishe umukunzi we Steenkamp. Uyu musore yarashe uyu mukunzi we ubwo yamusangaga iwe aho atuye muri Pretoria muri Afurika y’epfo, akaba yaramurashe amasasu menshi aho yatangarije ubutabera ko yamwitiranyije n’igisambo yari asanze iwe kuko atari azi ko yamusuye. Ibi byatumye ashakishwa n’abantu benshi kuri interineti.

4. Nelson Mandela

\"\"

Uyu mukambwe uherutse gutabaruka ku myaka 95 y’amavuko tariki 5 Ukuboza. Urupfu rwe ruri mu bintu byavuzwe cyane muri uyu mwaka, aho ibinyamakuru hafi ya byose byo ku isi byamuvuze, ibi bikaba byaratumye abantu benshi bamushakisha kuri interineti.

5. Margaret Thatcher

\"\"

Nyuma y’uko yitabye Imana muri Mata uyu mwaka, nyakwigendera Margaret wabaye minisitiri w’intebe w’ubwongereza hagati y’1979 n’1990, ari mu bantu bashakishijwe cyane kuri interineti ku rubuga rwa Google.

6. Peter Capaldi

\"\"

Yamenyekanye cyane nka Malcolm Tucke muri filime z’uruhererekane za Dr Who zacaga kuri televiziyo ya BBC. Ubwo iyi filime yizihizaga imyaka 50 ishize ica kuri iyi televiziyo (yatangiye gucaho mu mwaka w’1963) abantu benshi bashakishije Peter nk’umwe mu bakinnyi b’imena bakinaga iyi filime kuri internet.

7. Nigella Lawson

\"\"

Nyuma y’uko avuzweho ibiyobyabwenge ndetse akaza no gutandukana n’umugabo we Charles Saatchi muri uyu mwaka, uyu munyamakuru kazi w’umwongereza byatumye abantu bamushakisha cyane kuri internet.

8. Tom Daley

\"\"

Uyu mukinnyi wo koga w’umwongereza, w’imyaka 19 y’amavuko, nyuma y’uko tariki 2 Ukuboza atangaje ko aryamana n’abakobwa akongera akaryamana n’abagabo bagenzi be, bikaba ari ibintu bidasanzwe mu byamamare byo mu mikino, byatumye abantu benshi bahita bamushaka kuri interineti.

9. Lou Reed

Nyuma y’uko yitabye Imana mu kwezi k’ukwakira uyu mwaka, Lou Reed wari umuhanzi w’icyamamare w’umunyamerika yahise ashakishwa n’abantu benshi kuri interineti binyuze ku rubuga rwa Google.

10. Joey Essex

Ni umunyamakuru w’umwongereza wamenyekanye kuva mu mwaka w’2011, ubwo yatangizaga ikiganiro kuri televiziyo ya ITV2 yise The Only Way Is Essex muri uyu mwaka mu kwezi k’ugushyingo, bitewe n’uburyo iki kiganiro cyari kimaze gukundwa n’abantu benshi mu gihugu cy’ubwongereza, akaba yarahise agihagarika, byatumye ashakishwa cyane kuri interineti binyuze ku rubuga rwa Google.

Ku rutonde rw’abantu bashakishijwe kuri Google, mu byamamare, imbere haza Kim Kardashian, ahanini bitewe n’uburyo yagiye avugwa cyane mu itangazamakuru kubera kubyara, gutungurwa n’umukunzi we Kanye West amwambika impeta ku munsi we w’amavuko,… byatumye aba icyamamare cya mbere cyashakishijwe kuri Google muri uyu mwaka.

Ibindi byamamare byashakishijwe cyane kuri Google harimo itsinda ry’abaririmbyi ry’abongereza rya One Direction, Miley Cyrus kubera imyambarire n’indi myitwarire idasanzwe nko kwambara ubusa,…

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND