Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wo mu gihugu cya Uganda, ari n’agahinda kenshi nyuma yo gupfusha umwana w’umuhungu yari afite, uyu akaba yari we mwana we rukumbi yagiraga wari ufite imyaka 11 y’amavuko, akaba yapfuye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.
Mbere y’uko uyu mwana wa Juliana apfa, mu gihugu cya Uganda hari habanje gucicikana ibihuha guehra kuri uyu wa gatandatu bivuga ko yapfuye ariko icyo gihe yari akiri muzima. Uyu mwana yitwaga Keron Raphael, akaba yari yaramubyaranye n’uwahoze ari umukunzi we Amon Lukwago, akaba yaguye mu bitaro bya Aga Khan by’i Nairobi muri Kenya, akaba yazize indwara ya Asima.
Aha Juliana yari kumwe n'umuhungu we na mama we
Mu butumwa bwa Juliana kuri iki cyumweru yagize ati: “Umumalayika wanjye yisangiye umwami, ibyavugwaga ejo byari ibihuha, yapfuye saa 10:25 za mugitondo uyu munsi. Yari yarabaye indwanyi, abamusengeye mwese ndabashimiye. Ndagerageza gukomera uko mbishoboye. Ruhukira mu mahoro Keron Raphael. Sinzira neza muhungu wanjye kugeza igihe tuzongera kubonanira”.
Juliana Kanyomozi n'umwana we mu myaka ishize
Amakuru yari yavuzwe guhera kuwa gatandatu ntiyari ukuri, kuko nk’uko byatangajwe na Juliana ubwe umwana we yari akiri muzima uretse ko yari ari mu bitaro amerewe nabi, gusa ibihuha bikaba byarangiye bibaye impamo, inkuru y’incamugongo ikwira muri Uganda no mu karere ko Juliana yabuze umuhungu we.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO