RFL
Kigali

Ntibikiri ibihuha, umuhanzikazi Julianna Kanyomozi yapfushije umwana umwe rukumbi yagiraga

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/07/2014 13:36
15


Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wo mu gihugu cya Uganda, ari n’agahinda kenshi nyuma yo gupfusha umwana w’umuhungu yari afite, uyu akaba yari we mwana we rukumbi yagiraga wari ufite imyaka 11 y’amavuko, akaba yapfuye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.



Mbere y’uko uyu mwana wa Juliana apfa, mu gihugu cya Uganda hari habanje gucicikana ibihuha guehra kuri uyu wa gatandatu bivuga ko yapfuye ariko icyo gihe yari akiri muzima. Uyu mwana yitwaga Keron Raphael, akaba yari yaramubyaranye n’uwahoze ari umukunzi we Amon Lukwago, akaba yaguye mu bitaro bya Aga Khan by’i Nairobi muri Kenya, akaba yazize indwara ya Asima.

Aha Juliana yari kumwe n'umuhungu we na mama weAha Juliana yari kumwe n'umuhungu we na mama we

Mu butumwa bwa Juliana kuri iki cyumweru yagize ati: “Umumalayika wanjye yisangiye umwami, ibyavugwaga ejo byari ibihuha, yapfuye saa 10:25 za mugitondo uyu munsi. Yari yarabaye indwanyi, abamusengeye mwese ndabashimiye. Ndagerageza gukomera uko mbishoboye. Ruhukira mu mahoro Keron Raphael. Sinzira neza muhungu wanjye kugeza igihe tuzongera kubonanira”.

Juliana Kanyomozi n'umwana we mu myaka ishize

Juliana Kanyomozi n'umwana we mu myaka ishize

Amakuru yari yavuzwe guhera kuwa gatandatu ntiyari ukuri, kuko nk’uko byatangajwe na Juliana ubwe umwana we yari akiri muzima uretse ko yari ari mu bitaro amerewe nabi, gusa ibihuha bikaba byarangiye bibaye impamo, inkuru y’incamugongo ikwira muri Uganda no mu karere ko Juliana yabuze umuhungu we.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • julienne madudu9 years ago
    lmana iguhe kwihangana bazina ku isi niko bimera imana imworohereze imuhe gukomera
  • julienne madudu9 years ago
    lmana iguhe kwihangana bazina ku isi niko bimera imana imworohereze imuhe gukomera
  • anita9 years ago
    Ihangane nshuti yanjye kdi lmana ikube hafi muri ibi bihe bitoroshye urimo. icyo kibondo nkifurije kuruhukira mumahoro
  • marthens9 years ago
    Mana we biragoye kugira icyo umuntu akubwira kuko birarenze. Imana igukomeze. Be strong.
  • Mami9 years ago
    Imana iguhe gukomera muvandimwe.
  • arice tuyishimire9 years ago
    imana irakuzi gomeza wihangane
  • Mc Gapapu9 years ago
    Ubundise byigeze biba ibihuha ko yitabye imana Mugitondo saa yine kandi yafashwe kuwa gatanu byigeze biba ibihuha ryari?
  • iradukunda deo maxime 9 years ago
    Birambabaje cane. Mbegagahinda yihhangane bibaho ariko wovyumva ahandi imana nigufashe kwihhangana
  • Muvara Valens9 years ago
    Kubaho Kwisi Niko Bimera Juriana Yihangane Kandi Aba Nyarwanda Tumufashe Mumugongo
  • Frora9 years ago
    Ihangane,imana imwacyire.
  • 9 years ago
    yemwe kubura umwana sikintu cyorohera umutima ariko uwamuhaye uriya mwana igihe cyari kigeze kumwisubiza imuhe iruhuko ridashira kandi nukuri akomere
  • fidele9 years ago
    niyagane bibaho i mana imuhe uburuhukiro bundashira!
  • umulisa9 years ago
    pole cyane Juliana gupfusha umwana birababaza cyaneeee ariko Agiye aheza. Uwiteka amwakire
  • MUKESHINSHUTI ALPHONSE 9 years ago
    UWO MWANA IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA ,JULIAN YIHANGANE AZONGERA ABONE UNDI.
  • vicent zatox9 years ago
    ihangane cyanee shanukuri imana izaguhoza amarira kandi komera imana ikumwe nawe kbs birababaje ariko ntakundi isi niko imera





Inyarwanda BACKGROUND