RFL
Kigali

Ntibikiri ibanga Diamond na Miss Wema Sepetu bagiye kwambikana impeta

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:28/12/2013 11:59
0




N’ubwo hari undi mukobwa Wema Sepetu yari ahanganye na we kuri Diamond, uyu musore yamaze guhitamo ku mugaragaro maze abwira abafana be ko umukunzi we rukumbi afite ku isi ari Wema Sepetu ndetse bakaba bageze kure umushinga wo kubana akaramata nk’umugore n’umugabo. Uyu Penny wari uhanganye na Wema bombi bashaka gukundana na Diamond yamaze gukurayo amaso kuko Diamond yerekanye Wema Sepetu mu ruhame mu gitaramo yakoreye ahitwa Leaders Club muri Tanzania  kuri Noheli.\'

\"\"

Diamond na Wema bamaze igihe kirekire bakundana none bagiye kurushinga

Nk’uko GPR yabitangaje, Nasibu Abdul ‘Diamond Platnumz’ yamaze kwerura avuga ku mugaragro ko agiye kurushingana na Miss Tanzania 2006, Wema Isaac Sepetu ‘Madam’.

Ubwo yari muri iki gitaramo, Diamond yahagaritse kuririmba maze abaza abafana be niba bashaka kureba umukunzi we nyawe maze bose bavuze indura bamubwira ko bashaka kumubona. Abenshi mu bavuzaga induru hari higanjemo abavuga ko bashaka Wema Sepetu gusa ku bw’amahirwe ni we uyu musore yerekanye maze ibyishimo benshi birabasaba.

\"\"

Ni gutya Diamond yageze kuri iki kibuga cya Leaders Club aho yari aje kuririmbira abana kuri Noheli

\"\"

Iyi niyo modoka yagendagamo

Ubwo yahamagara Wema ku rubyiniro, Diamond yagize ati, “DJ iyo ndirimbo yivanemo ucurange iyitwa Ukimuona abantu bose ndashaka ko babona uwo tugiye kurushingana. Igihe najyanye na we mu Bushinwa benshi bavuze amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga ariko reka muraje mu mubone”

\"\"

Kuri uwo munsi Diamond yaririmbiye abana

Igitangaje ni uko bashiki ba Diamond barimo Esma Khan, Queen Darleen’, Halima Haroun ‘Kimwana’…bamaze kubona Wema Sepetu ko ari we ugiye kurushingana na musaza wabo bahise barakara cyane bagaragaza ko batamushaka ndetse bahita bitahira.

\"\"

Umwe muri bo yagize ati, “umunsi wanjye ubu wamaze gupfa, naje hano mfite ibyishimo ariko biragiye, reka twitahire rata bana bacu”

Aba bakobwa bageze mu rugo, babwiye nyina agahinda batewe n’uko Diamond agiye kurushingana na Wema Sepetu uyu mubyeyi arabatuka cyane we avuga ko adashobora kwivanga mu rukundo rwabo bombi kuko bakundanye bashimanye ndetse we ngo ntiyababuza kubana.

\"\"

Diamond na mama we barakundana cyane

Ku rundi ruhande nyina wa Wema Sepetu na we ngo yavuze ko agiye guhangana na Diamond ugiye kurushingana n\'umukobwa we. Uyu mubyeyi wa Wema Sepetu ntabwo yigeze yishimira kumva umukobwa we akundana na Diamond gusa nyakwigendera Ibarahim Sepetu(Papa wa Wema) uherutse kwitaba Imana yakundaga byimazeyo uyu muhanzi ndetse akaba yarifuzaga ko yazarushingana n’umukobwa we.

REBA HANO INDIRIMBO NUMBER ONE YA DIAMOND:

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND