RFL
Kigali

Ntabwo Goodlyfe ari twe dutera inda gusa, mumenye ibyanyu-Radio

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/03/2014 8:55
2


Mozey Radio umwe mu bagize itsinda rya Goodlyfe, mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda.com yongeye guhakana inda amaze iminsi ashinjwa ko yaba yarongeye gutera indi umunyarwandakazi bakundanye igihe kinini Lilian Mbabazi.



Radio uri mu mujyi wa Kigali mu rugendo rw’iminsi itatu ahafite, mu kiganiro twagiranye na we yatangiye atubwira imwe mu mishinga afite haba mu muziki ndetse no mu buzima busanzwe. Uyu musore ufite ijwi rifite umwihariko mu ndirimbo zose yaririmbyemo, yavuze ko mu bijyanye n’umuziki we na mugenzi we Weasel TV bafite gahunda ikomeye yo gukora umuziki ndetse bagakomeza kwamamara mu mahanga.

Radio wo muri Goodlyfe

Radio azamara mu Rwanda iminsi itatu

N’ubwo hari ibinyamakuru byo muri Uganda bimaze iminsi bitangaza inkuru ivuga ko we na mugenzi we Weasel baryamanye na Lilian ndetse bakamutera inda bombi, uyu musore yabyamaganiye kure.

Ati, “Ibyo nta bintu byinshi nabivugaho. Gusa nasaba abanyamakuru birirwa batangaza amakuru adafite akamaro bavuga Goodlyfe ko bakwiye guhangayikishwa n’ibibazo igihugu gifite bakatureka. Ikindi kandi ntabwo Goodlyfe ari twebwe dutera inda gusa, abirirwa babunza amagambo bavuga ibyacu nabasaba gushaka akandi kazi bakora bakava ku miryango yacu”

Radio wo muri Goodlyfe

Radio na mugenzi we Weasel bari kwitegura igitaramo bazakorera mu Rwanda muri Gicurasi 2014

Ibijyanye n’uko iri tsinda ryaba rigiye gusenyuka, Radio yasobanuye ko abanzi babo cyangwa abantu bamwifuriza kuba yatandukana na mugenzi we Weasel ngo nibo bakomeza kubatera ingufu zo gukora cyane. Ibyo kuba iri tsinda rigiye gusenyuka ngo ni nk’inzozi kubabivuga kuko bazatandukanywa n’urupfu cyangwa umwe abaye ikiragi.

Ati, “Kuba tugenda mu modoka zitandukanye, tukaba tugaragara mu ruhame buri wese ari muri gahunda ze sibyo byo bigaragaza ko Goodlyfe yasenyutse. Icyo nkundira abanzi ni iki, abatwifuriza gutandukana nibo batuma dukora cyane. Tuzatandukana ari uko tutakiri ku isi twembi cyangwa nimpinduka ikiragi cyangwa Weasel bikamubaho. Mumenye ibyanyu mutureke”

Goodlyfe Crew

Moses Sekibogo benshi bazi ku izina rya Radio, muri iyi minsi ngo afite akabari gakomeye muri Uganda kitwa Soldiers Pub gakorera muri Wandegeya mu mujyi wa Kampala. Aka kabari inzu gakoreramo, ni iya Radio bwite.

Uyu muhanzi wageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Werurwe 2014 yazanwe na gahunda yo gutegura igitaramo we na mugenzi we bafite mu mujyi wa Kigali muri Gicurasi 2014. Yaje muri gahunda yo kuvugana n’abo bazafatanya kugitegura, gushaka amatike y’indege n’ibindi.

Radio amaze kugera mu Rwanda, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere yakoranye indirimbo n’umuhanzi nyarwanda Bruce Melody, ikaba yakorewe muri Super Level. Amashusho y’iyi ndirimbo I LOVE YOU LIKE MUSIC aba bahanzi bombi bakoranye ikaba igomba gufatirwa amashusho kuri uyu wa Kabiri mbere y’uko Radio asubira iwabo muri Uganda.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    guyz babaveko!!!!!!!!!!!I love them so much
  • dodos10 years ago
    nubundi mwemezwa nibizami byo kwa muganga, hahahahahaha jye sinabaha kabisa.





Inyarwanda BACKGROUND