RFL
Kigali

Ni ukuri nishimiye cyane ko Beyonce yateye imbere ariko se jye arandusha iki?- Kelly Rowland

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:17/05/2013 18:04
0




Kuva icyo gihe rero inzira zabaye amahari umwe mu bye n’undi mu bye Beyonce Giselle Knowles aririmba ukwe, Kelly Rowland biba uko ndetse na Michelle Williams.

Michelle, Beyonce na Kelly Rowland bari bagize Destiny's Child batwaye ibihembo byinshi

Gusa ubwo Beyonce yibarukaga umwana we Blue Ivy, Kelly yabaye mu ba mbere bagaragaje ibyishimo ndetse aza no gusura umubyeyi.

Kuva ubwo na none nibwo bongeye kubana hafi ndetse muri “Super Bowl” (umukino wa nyuma wa Football y’Abanyamerika) Beyonce asaba Destiny’s Child ko yamufasha mu ndirimbo yaririmbye bakora igitaramo cyashimwe na benshi.

Destiny's Child yongeye gutungurana muri Super Bowl muri Gashyantare ishize

Mu bitaramo Kelly Rowland ari gukora indirimbo ye Dirty Laundry yateje abantu urujijo ubo yavugaga ati “Ubwo nabonaga Beyonce ku rubyiniro numvaga ngize ikibazo, numvaga mbabaye. Inzira zacu zaratandukanye kandi narishimye ko yateye imbere cyane. Ariko ibyo ku rundi ruhande numva mbabaye kuko aguma ari hejuru naho njye nkiri hasi. Ntabeshye, ndamwishimira  ariko se njye?”

Kelly Rowland yibaza impamvu atamamara nka Beyonce kandi nawe atoroshye

Ibi bishatse kugaragaza ko Kelly Rowland nawe yemeza ko akora cyane n’ubwo atamamara nka Beyonce bikaba bimutera ikibazo. Nawe yagize ibihe byiza mu ndirimbo nka Dilemma yafatanyije na Nelly ndetse n’izindi ariko ntiyegukanye ibihembo nk’uko Beyonce yabyujuje iwe. Michelle we ntiyakunze kuvugwa kimwe n'aba bagenzi be.

Denyse Iranzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND