RFL
Kigali

Navio yafunguriye imiryango abahanzi bo mu Rwanda ngo abafashe kwamamara

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:2/07/2013 9:39
0




Ibi yabitangaje mu cyumweru gishize ubwo yazanaga mu Rwanda n’itsinda ry’abanyarwenya rizwi nka “The Kings of Comedy” bari bazanywe na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, aho bakoranye ibitaramo bibiri ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo ndetse no muri Kigali Serena Hotel.

Navio

Hano Navio yatemberaga mu cyicaro gikuru cya MTN Rwanda yari yamutumiye

Mu kiganiro n’umunyamakuru, Navio yagize ati “Mu mateka ya muzika muri Uganda nijye wegukanye ibihembo byinshi. Ntekereza ko nakoze byinshi muri Uganda ariko abantu benshi mu Rwanda bakunda kumbwira babinyujije kuri internet ko ngomba kuza ino, kuko ngo hari abafana benshi. Bityo rero nasanze ari ngombwa ko ngomba kuza ino inshuro nyinshi kuko ngomba no kuba uwa mbere mu guhembwa cyane no mu karere atari mu gihugu kimwe gusa kandi hose bagomba kumenya umuziki wanjye.”

Navio

Navio ubwo yari mu gitaramo cyiswe MTN Kings of Comedy Kigali

Asa nk’utebya ariko na none akavuga ko abifite ku mutima, Navio yavuze ko ashaka gufatanya n’abahanzi bo mu Rwanda maze bakamenyakanisha muzika yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba kurushaho ati “Ndashaka gushinga imizi hano mu Rwanda binashobotse nkahashaka umugore, nkateza imbere kurushaho muzika yanjye. Nzakorana n’abahanzi b’Abanyarwanda maze dufatanye twamamare.”

Navio ukunze kuririmba mu Cyongereza avuga ko ikibazo cy’ururimi ari yo mpamvu mu Rwanda bazi cyane indirimbo za Dr. José Chameleon ndetse na Goodlyfe bakunda kuririmba mu Giswahili. Ngo nawe arateganya ko album ye izibanda ahanini ku rurimi rw’Igiswahi rukoreshwa n’abatari bake mu karere.

Navio

Indirimbo za navio zica kuri televiziyo zikomeye muri Afurika ku buryo Umunyarwanda akoranye nawe yagira ayo mahirwe

Benshi bakunda kwibaza ku nkomoko y’uyu muraperi ariko ubwe yadutangarije ati “Urebye nkomoka ku bwoko butatu kuko mama umbyara ni icyotara (metisse w’ umwirabura n’umwongereza) ariko data ni umwirabura wuzuye.”

Iki gitekerezo cya Navio wahoze mu itsinda rya Klear Kut, nticyagakwiye gucika abahanzi b’Abanyarwanda bashaka kwagura muzika yabo dore ko we avuga ko yiteguye gukorana na buri wese ufite gahunda ndetse ko uzamugana ari Umunyarwanda yifuza ko bahuza umugambi, atazigera amusubiza inyuma.

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND