RFL
Kigali

N'ubwo yaciye mu buzima butamworoheye,Nick Minaj n'umwe mu bagore bafite izina ritoroshye-AMAFOTO

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:1/10/2014 10:19
3


Umubyeyi w’umuhanzikazi Nick Minaj, umwe mu bihangange mu njyana ya Hip Hop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no ku isi yose, yatangaje ko n’ubwo abantu bamubona akomeye kandi afite n’umwete wo gukora ari umukobwa wabayeho mu buzima butoroshye mu bwana bwe.



Nick Minaj umwe mu bagore bafite izina rikomeye cyane ku isi ngo yabayeho mu gahinda, ubwoba n’intimba byose yaterwaga na se umubyara wahoraga anywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge bikomeye.

Se wa Nick witwa Robert ngo yatahaga yasinze buri joro maze agahera ku mugore we agakurikizaho abana be 3 barimo Nick na basaza be 2 agahondagura kugeza aho abaturanyi batabariye cyangwa n’abashinzwe umutekano bakagira icyo bakora.

Nick

N'ubwo ubu abayeho mu buzima bwiza yakuriye mu gahinda gakomeye

Ibi byatumye Nick aba umwana uhorana agahinda n’gihe se yabaga atatashye ngo ababuze amahoro, Nick yamaraga amasaha menshi yikingiranye mu cyumba cye arira asa n’uwicuza kuba yaravutse dore ko atari abayeho nk’abandi bana biganaga batasibaga kumubuza amahoro bamubwira ko ari ikivume yabyawe n’umugabo w’umusinzi.

Se

Se yahoraga amukubita we na nyina n'abavandimwe be

Nyina wa Nick Minaj yagize ati “Buri tariki ya 31 Ukuboza, abana nabajyanaga kwishimira umwaka mushya hanze yo mu rugo. Umunsi umwe se atubona tujya mu modoka tugiye gutangirana umwaka mushya n’abaturanyi maze aradukurikira n’umujinya mwinshi adashaka ko tugenda. Yasanze abana bamaze kwinjira mu modoka nanjye maze kwicara ariko arankurura antura hasi arangije ankubita ingumi mu nda nitura hasi aranterura akomeza nkurura anjyana mu rugo. Kubw’ahirwe haje umuturanyi maze arantabara nawe ahita andekurira hasi ariruka. Iyo ni isura mbi cyane abana baba bafite ku mubyeyi wabo. Ari kuri njye wababazwaga buri munsi ndengana, ari no kuri se wababyaye umeze nk’inyamaswa. Gusa umukobwa wanjye we ndamushimira ubutwari yabisohokanyemo n’ubwo kubyibagirwa bitoroshye.”

a

Nyuma y'ibi bibazo byo mu buto, Nick Minaj ni umuhanzikazi ukomeye ku isi

Ibi ariko n’ubwo byabayeho, umubyeyi wa Nick mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Sun yatangaje ko ashimishwa cyane n’intambwe ikomeye umukobwa we yateye akaba ubu abarirwa mu bagore bakomeye kandi akaba yarabashije kwitandukanya n’imibabaro yose yabayemo ari umwana.

Amwe mu mafoto agaragaza uburyo Nick Minaj ari umwe mu bagore bakomeye 

a

 

n

 

a

 

a

 

a

 

a

 

a

 

a

 

a

 

a

 

a

 

a

 

a

 

a

 

a

a

a

a

q






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    i lve nicki xoo!!!!!mch nce am hppy
  • Aimable9 years ago
    birashoboka koubuzima umuntuya.bamokobwahinduka sibyizakwiheba IMA nAirahari babimenye
  • Aimable9 years ago
    birashoboka koubuzima umuntuya.bamokobwahinduka sibyizakwiheba IMA nAirahari babimenye





Inyarwanda BACKGROUND