RFL
Kigali

N'ubwo isura ya Huang Chuncai yangiritse bikomeye afite icyizere cyo kubaho

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:28/12/2013 10:41
0




N’ubwo uyu mugabo ukomoka mu Bushinwa yahuye n’ibibazo muri ubu buryo bumukomereye, yizeye ko igihe kizagera akongera akagira umubiri muzima nk’uwo yavukanye.

\"\"

Ikinyamakuru MailOnline cyatangaje ko, uyu mugabo Huang Chuncai, ubusanzwe ukomoka mu ntara ya Hunan mu Bushinwa, kuri uyu wa gatatu yongeye kujyanwa mu bitaro by’inzobere mu kubaga uburwayi bumeze nk’ubwo afite. Abaganga bahaye icyizere umuryango w’uyu mugabo ko ashobora kuzakira ndetse agasubirana isura nziza nk’iyo yavukanye.

\"\"

Kubera ubu burwayi, uyu mugabo ntabasha kurya no kuvuga

Ni ku nshuro ya kabiri bamubaze iki kibyimba kidasanzwe afite mu maso, kuri ubu akaba arwariye mu bitaro bya Guangzhou Hospital gusa kugira ngo akire neza ngo abaganga basigaje kumubaga inshuro ebyiri.

\"\"

Mu myaka itanu ishize, ikibyimba cy’uyu mugabo cyapimaga ibiro 15 gusa uko abaganga bagiye bamwitaho cyagiye kigabanuka kuri ubu kikaba gisigaranye ikiro kimwe n’igice gusa. Iki kinyamakuru cyatangaje ko ku myaka ine y’amavuko aribwo iki kibyimba cyatangiye kugaragara ku isura y’uyu mugabo. Amaze kugeza imyaka 10 iki kibyimba cyari kimaze kuba kinini cyane bityo abana yiganaga nabo bakamuseka cyane ndetse abenshi bakanga kwicarana na we kubera uburyo cyari giteye ubwoba. Yahise afata umwanzuro wo guhagarika ishuri ajya kurwarira iwabo mu rugo.

\"\"

Asigaje kubagwa inshuro ebyiri ubundi agasubirana isura nzima

Ubwo yari amaze kugeza imyaka 25 y’amavuko, kurya no kuvuga byari bimaze gusa n’ibitagishiboka kuri we. Nyuma y’aho umuryango we wagerageje kumujyana mu banga b’inzobere bamubaga inshuro ebyiri muri 2007 na 2008 gusa ntabwo cyigeze kigabanuka cyangwa ngo akire. Abaganga bo muri Guangzhou Hospital bamwemereye ko nyuma yo kumubaga inshuro ebyiri zisigaye ashobora kuzasubirana isura nzima.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND