RFL
Kigali

N'ubwo bagize imyitwarire itari myiza ibitabo banditse bivuga ku buzima bwabo bwite bakiri bato bigaragaza ko muri bo harimo ubumuntu.

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:22/09/2014 13:00
2


Hari abahanzi bagenda bagargaaza imyitwarire itandukanye itari myiza ndetse bikaba byanatera abantu kwibaza niba hari na rimwe bijya bibabaho gutekereza kimwe n’abandi bantu basanzwe cyangwa niba banabasha kugira ibitekerezo bizima bibaba mu mitwe.



Nyamara ibi bitabo aba bahanzi uko ari 3 Bieber, Britney, Miley banditse bakiri bato bivuga ku buzima bwabo bwite, bigaragaza ko babayeho batekereza ko muri bo harimo ubumuntu.

Justin Bieber

bieber

Mu mwaka wa 2010 ubwo uu muhanzi yari afite imyaka 16 gusa y’amavuko yanditse igitabo kuri we yise “First Step 2 Forever” (Intambwe ya mbere, kugeza ibihe byose) muri iki gitabo agenda avuga byinsh mu bijyanye n’ibintu bidakwiriye yagiye akora ariko kandi akanavuga ko iyo hatabaho uruhare rw’abafana ntaho aba yarabashije kugera.

Yagaragaje kandi ko umuhanzi Michael Jackson ari umwe mu byitegererezo bye bikomeye ku isi aho umwe mu mirongo ikomeye y’iki gitabo cye yagize ati“If I can do just one-tenth of the good Michael Jackson did for others, I can really make a difference in this world.” Tugenekereje ku Kinyarwanda yaranditse ati “Ndamutse nkoze byibura Kimwe cya Cumi cy’ibyo Michael Jackson yakoreye abandi, nagira impinduka nyinshi ku isi.”

Britney Spears

Britney

Uyu muhanzikazi nawe yavugishije abantu benshi cyane mu bihe bye bya kera. Ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko nawe yanditse igitabo kivuga ku buzima bwe bwite, igitabo yise “Heart to Heart” akaba yaracyanditse abifashijwemo na nyina umubyara. Muri imwe mu mirongo y’iki gitabo ikomeye yagize ati “Back home, folks always joke that my mama and I can complete each other’s sentences. It’s true — and besides that, she calls me at exactly the moment I need her most. Don’t ask me how she does it.
Tugenegerekeje mu Kinyarwanda yaranditse ati“Ngarutse mu rugo, inshuti zanjye zikunze kunserereza zivuga ko njye na mama buri gihe umwe yuzuza interuro y’undi. Ni ukuri. Kandi ikirenze ibyo, ampamagara buri gihe iyo ngeze mu bihe mukeneye cyane kurusha ibindi. Numaze uko abigenza.”  

Miley Cyrus

Miley

Uyu muhanzikazi nawe muri iki gihe aravugusha benshi cyane kubera ibikorwa bye bitandukanye. Ubwo yari afite imyaka 16 gusa y’amavuko na we yanditse igitabo kivuga ku buzima bwe bwite, igitabo yise “Miles to Go” Muri iki gitabo Miley Cyrus yanditse amagambo akomeye cyane arimo ubuhanga bwinshi ndetse n’inama zafasha abantu mu buzima bwa buri munsi.

Imwe mu mirongo ikomeye y’iki gitabo aragira ati “It’s the little things that make us who we are in the bigger world.”Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Utuntu duto dukora nitwo tutugira abo turi bo muri iyi si.”

Little moments attach themselves to other little moments and collect into big dreams. We become what we experience.” Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Ibihe bigufi byifatanya n’ibindi bigufi maze bigakora inzozi nini. Ibyo dukora nibyo tuba byo.”

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • X9 years ago
    I really like Miley Cyrus
  • 9 years ago
    burya shitanikazi ngo ni Miley nawe agira ubwenge. yanditse utuntu dusobanutse





Inyarwanda BACKGROUND