RFL
Kigali

N'ubwo ari mu munyururu, Chris Brown yifatanyije n'abana bo muri Nigeriya bashimuswe n'inyeshyamba

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/05/2014 16:17
1


Tariki ya mbere Gicurasi, inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba mu gihugu cya Nigeriya Boko Haram zashimuse abana b’abanyeshuri bagera kuri 200 aho kugeza n’ubu zitarabarekura. Ibyamamare binyuranye hirya no hino ku isi byafashe iya mbere mu kwamagana iryo shimutwa.



Ibi byamamare binyuranye haba ibya politiki, umuziki, sinema,…byose byafashe iya mbere mu byo bise #BringBackOurGirls Campaign cyangwa se “Mudusubize abakobwa bacu” harimo umuhanzi Chris Brown kuri ubu uri mu munyururu aho abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter yagize icyo asaba izi nyashyamba.

Chris Brown yagize ati, “ Abana b’abakobwa b’abanyanigeriya bari hagati y’imyaka 16 na 18 bashimuswe bakuwe mu mashuri yabo mu byumweru 2 bishize ubwo ibyihebe byitwaje intwaro byinjiraga mu mashuri bikica abarinzi, bigashimuta abana basaga 200 bari mu mashuri. Ndabasaba mwese gushyira hamwe amajwi yanyu tugasaba ubuyobozi kutugarurira abakobwa bacu.”

Chris Brown n'ubwo akora ibyaha bimunyana mu munyururu afite impuhwe za kimuntu. Biteganyijwe ko ejo Tariki 9 Gicurasi aribwo azagenzwa imbere y'urukiko

Abandi bantu banyuranye bafashe iya mbere mu gusaba ko aba bakobwa barekurwa harimo umukinnyikazi wa filime Angelina Jolie nawe wagize ati, “ Ureba amakuru ukabona ibintu bibi bikorerwa abantu mu buryo buteye ubwoba nka bariya bakobwa bo muri Nigeriya bashimuswe. Biteye ubwoba mu buryo burenze ubwenge, ndetse ni bibi cyane.” Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Paris.

 

Angelina Jolie (aha yashyiraga indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y'abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ku rwibutso rwo ku gisozi) nawe yifatanyije n'aba bana bashimuswe n'ibyihebe

Abandi bantu bakomeye ku isi barimo Michelle Obama akaba ari umugore wa perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Hillary Clinton akaba ari umugore wa Bill Clinton wigeze kuba perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, umukinnyikazi wa filime Amy Poehler, n’abandi benshi aho bari kwifotoza amafoto bafashe ibipapuro byanditseho #BringBackOurGirls bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kwifatanya mu kurwanya iri shimutwa.

Michelle Obama ati: "mudusubize abakobwa bacu."

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irenee D9 years ago
    OMG!!





Inyarwanda BACKGROUND