RFL
Kigali

Muri Nigeriya umunyeshuri wa Kaminuza yabyariye mu musarane

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:28/06/2013 15:06
0




Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru PUNCH Metro, kuwa kabiri tariki ya 25 Kamena 2013 nibwo uyu mukobwa yibarutse umwana w’umuhungu. Icyatunguye abantu bo muri aka gace iyi kaminuza iherereyemo ni uko uyu mukobwa yabyariye mu musarane. Abamusanze amaze kubyara baketse ko yashakaga kujugunya uyu mwana we mu cyobo gifata imyanda y’umusarane(septic tank).

Ku ruhande rwe, Rotimi yavuze ko uyu mwana yamwibarutse mu buryo bumutunguye dore ko atari asanzwe azi uko ibise biza ku mugore utwite .

Igihe yaribwaga mu nda, Rotimi ntabwo yahise amenya ko  agiye kwibaruka. Ubwo ibi byamubagaho, uyu mukobwa yaketse ko ari igifu kiri kumurya dore ko asanzwe akirwara.

Kugeza ubu Rotimi w’imyaka 22 ari na we nyina w’uyu mwana wavukiye mu musarane yiga mu ishami ry’Ubuhinzi muri iki Kaminuza mu gashami ka Agricultural Extension and Rural Development. Rotimi yamaze kwita izina uyu mwana we akaba yamuhaye izina rya Nifemi Okikiola. Uyu mugore yavuze ko kuba yaribarutse uyu mwana abifata nk’iby’agaciro kuko byamugize icyamamare.

Mu muhango wo kwita izina, Rotimi yagize ati, “Uyu munsi(kuwa gatatu) ni umwe mu minsi yose nabayeho ku isi nabonye inshuti zanjye zishimye. Uyu munsi urashimishije . Ntabwo ari gutya twari twapanze ibi bintu. Iyaba ntabizamini dufite mu minsi iri imbere twari kwishima birenze.”

Abantu bose twigana bari gutegura ibizamini, iyaba ntabyo bafite bari kwishima birenze. Nizeye ko umunsi umwana wanjye azavuga bizaba ari ibirori bidasanzwe kuko ni umuhungu wacu twese”, Rotimi.

Bamwe mu banyeshuri batabashije kugera aho uyu muhango wo kwita izina uyu mwana wabereye, bakoze ibiro ri byabo byo kwishimira uyu mwana.

Iki kinyamakuru gishatse kuvugana n’umusore witwa Oyewole Samuel ari na we wateye inda uyu mukobwa yanze kuvugana n’itangazamakuru ku mpamvu ze bwite.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND