RFL
Kigali

Muri Indonesia , umukobwa w'imyaka 24 yishwe n'umunaniro

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:19/12/2013 19:24
0




Uyu mukobwa wakoreraga ikigo gikora ibijyanye no kwamamaza(agence publicitaire) cyitwa Young & Rubicam yanditse ku rukuta rwe rwa twitter agira ati “Amasaha 30 nkora kandi ngifite imbaraga” ashaka kugaragaza uburyo yakoze amasaha agera kuri 30 ataruhuka kandi akaba agifite ingufu zo gukora.

Nyuma y’amasaha make cyane amaze kwandika ibyo, Mita yahise agira ikibazo cyo guhagarara k’umutima kwamuviriyemo no guhita apfa. Yagiye muri koma igihe cy’amasaha make ahita ashiramo umwuka. Benshi barahamya ko yishwe no gukora cyane akananiza umubiri n’ubwongo bwe. Yakoze byinshi cyane birenze ingufu n’ubushobozi bw’umubiri we.

Mita yakundaga akazi cyane kuburyo byari byaramuteranije n’inshuti ndetse n’abavandimwe bahamya ko atazi kubana n’abandi na we agahora asaba imbabazi ubudasiba avuga ko atabibonera umwanya uhagije bitewe n’akazi akora.

Mita  yapfuye afite imyaka 24 y’amavuko. Young & Rubicam ikaba yafunze imiryango mu gihe cy’amasaha 24 mu rwego rwo kumwunamira no kumuha icyubahiro.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND