Uyu mukobwa wakoreraga ikigo gikora ibijyanye no kwamamaza(agence publicitaire) cyitwa Young & Rubicam yanditse ku rukuta rwe rwa twitter agira ati “Amasaha 30 nkora kandi ngifite imbaraga” ashaka kugaragaza uburyo yakoze amasaha agera kuri 30 ataruhuka kandi akaba agifite ingufu zo gukora.
Nyuma y’amasaha make cyane amaze kwandika ibyo, Mita yahise agira ikibazo cyo guhagarara k’umutima kwamuviriyemo no guhita apfa. Yagiye muri koma igihe cy’amasaha make ahita ashiramo umwuka. Benshi barahamya ko yishwe no gukora cyane akananiza umubiri n’ubwongo bwe. Yakoze byinshi cyane birenze ingufu n’ubushobozi bw’umubiri we.
Mita yakundaga akazi cyane kuburyo byari byaramuteranije n’inshuti ndetse n’abavandimwe bahamya ko atazi kubana n’abandi na we agahora asaba imbabazi ubudasiba avuga ko atabibonera umwanya uhagije bitewe n’akazi akora.
Mita yapfuye afite imyaka 24 y’amavuko. Young & Rubicam ikaba yafunze imiryango mu gihe cy’amasaha 24 mu rwego rwo kumwunamira no kumuha icyubahiro.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO