RFL
Kigali

Muri Congo mu gitaramo cyo kunamira umuhanzi King Kester Emeneya 14 bitabye Imana, 8 barakomereka

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:26/04/2014 18:33
0


Mu mujyi wa Kikwit ho mu ntara ya Bandundu muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo abagera kuri 14 bitabye Imana abandi 8 barakomereka ubwo habagaho umubyigano ukabije ku bari bitabiriye iserukiramuco ryateguwe mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro umuhanzi Kester Emeneya.



Umuhanzi Kester Emeneya wanafatwaga nk’umwami wa muzika mu njyana ya Rumba muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabye Imana ku wa 13 Gashyantare,2014 apfira i Paris mu Bufaransa . Bitewe n’uburyo yababje abantu benshi cyane, umubare w’abvari bitabiriye iki gitaramo ukaba wabaye mwinshi cyane bigatuma barenga umubare Stade ya Kikwit yashoboraga kwakira bituma 14 bahasiga ubuzima barimo n’abapolisi 2.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’intara ya Bandundu ryagiraga riti  “Umubyigano ukabije watewe n’abantu benshi cyane bari bitabiriye igitaramo cya mbere cy’Iserukiramuco ririmo gukorwa mu rwego rwo guha icyubahiro no kunamira umuhanzi King Kester Emeneya wahitanye abantu benshi ndetse unangiriza ibintu bitari bike.

1Abari bitabiriye iki gitaramo bari bitwaje n'amafoto ye.

Mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, Bwana Camille Sesep, umuvugizi Wa guverinoma mu ntara ya Bandundu yagize ati “Kugeza ubu imibare dufite ni iy’abantu 124 baguye muri iyi mpanuka barimo n’abapolisi 2 naho abagera ku 8 bakaba bakomeretse cyane. Guverinoma ikaba yiteguye gufasha no kwita ku bagiriye ibyago muri iyi mpanuka.”

King Kester Emeneya yatangiriye umuziki we mu itsinda ry’umuhanzi Papa Wemba ryitwaga Viva La Musica nyuma aza gushing itsinda rye bwite yise Victoria Eleison akaba yaramenyekanye cyane nka Dikando, Afimiko, Wilo Mondo na Surmenage.

2

Jean Emeneya Mubiala Kwamambu wamenyekanye cyane nka King Kester Emeneya  yapfiriye I Paris ku wa 13 Gashyantare,2014 ashyingurwa  i Kinshasa ku wa 2 Werurwe,2014.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND