Nyuma y’uko umwe mu basore bagize itsinda rya GoodLyfe uzwi nka Radio akubiswe bikomeye ndetse ibikorwa by’urugomo yakoze bigatuma atabwa muri yombi, abantu benshi batangiye kwibaza ko ibi byaba intandaro y’isubikwa ry’ibitaramo aba bahanzi bateganya kuzamo mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.
Radio yakubiswe mu mpera z’iki cyumweru dusoje, nyuma yo kugaragara yasinze ndetse akaniyenza kuri barumuna ba Jose Chameleone bakamukubita bikomeye, ibyo nabyo bikaba byaratumye atabwa muri yombi hashize akanya ararekurwa ariko yongeye gukurikiranwaho ibyo bikorwa bye by’urugomo, nyamara abategura igitaramo itsinda rya Goodlyfe abarizwamo rizakorera mu Rwanda bahamya ko kugeza ubu nta kibazo aba bahanzi b’ibyamamare muri Uganda bazagera i Kigali mu masaha macye.
Moze Radio yakubiswe ari kumwe na Pallasp, AK47 n'abandi bari bakoranye urugomo
Asman; umwe mu bashinzwe imitegurirwe y’iki gitaramo, yatangarije inyarwanda.com ko nta kabuza iki gitaramo kizaba ndetse anamara impungenge ababa batekereza ko kuba Radio yarakubiswe byazatuma atabasha kuririmba neza. Yagize ati: “Yarafunzwe kandi yaranakubiswe nibyo ariko ubu ibintu bimeze neza bariteguye ndetse ahubwo turashaka ko bahindura igihe cyo kuza bakaza mbere kugirango banagire umwanya wo kuganira n’abanyarwanda mbere y’igitaramo, naho gukubitwa kwa Radio byo mu gihe we yumva ko afite imbaraga nta mpungenge abantu bakwiye kugira”.
Radio na Measle baragera i Kigali mu masaha macye
Nk’uko yakomeje abivuga kandi, kugeza ubu itsinda ry’abanyarwenya rya “The Ebonies” ryo abagera kuri 80 bamaze no kugera mu Rwanda, hakaba hasigaye abandi bagera kuri 15 kugirango buzure umubare w’abantu 95. Iri rikaba ari itsinda rikomeye cyane mu gusetsa no gususurutsa abantu, ari nabo bazaba bafatanya n’itsinda rya “GoodLyfe” rigizwe na Radio ndetse na Weasle mu gitaramo kizabera muri Hoteli Serena ya Kigali kuwa gatandatu tariki 31 Gicurasi 2014, ndetse bukeye ku cyumweru bagakorera ikindi i Gikondo ahasanzwe habera Expo.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO