RFL
Kigali

Mu masaha macye Goodlyfe baraba baje mu gitaramo i Kigali n'ubwo umwe muri bo yakubiswe bikomeye akanafungwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/05/2014 14:16
1


Nyuma y’uko umwe mu basore bagize itsinda rya GoodLyfe uzwi nka Radio akubiswe bikomeye ndetse ibikorwa by’urugomo yakoze bigatuma atabwa muri yombi, abantu benshi batangiye kwibaza ko ibi byaba intandaro y’isubikwa ry’ibitaramo aba bahanzi bateganya kuzamo mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.



Radio yakubiswe mu mpera z’iki cyumweru dusoje, nyuma yo kugaragara yasinze ndetse akaniyenza kuri barumuna ba Jose Chameleone bakamukubita bikomeye, ibyo nabyo bikaba byaratumye atabwa muri yombi hashize akanya ararekurwa ariko yongeye gukurikiranwaho ibyo bikorwa bye by’urugomo, nyamara abategura igitaramo itsinda rya Goodlyfe abarizwamo rizakorera mu Rwanda bahamya ko kugeza ubu nta kibazo aba bahanzi b’ibyamamare muri Uganda bazagera i Kigali mu masaha macye.

Moze Radio yakubiswe ari kumwe na Pallasp, AK47 n'abandi bari bakoranye urugomo

Moze Radio yakubiswe ari kumwe na Pallasp, AK47 n'abandi bari bakoranye urugomo

Asman; umwe mu bashinzwe imitegurirwe y’iki gitaramo, yatangarije inyarwanda.com ko nta kabuza iki gitaramo kizaba ndetse anamara impungenge ababa batekereza ko kuba Radio yarakubiswe byazatuma atabasha kuririmba neza. Yagize ati: “Yarafunzwe kandi yaranakubiswe nibyo ariko ubu ibintu bimeze neza bariteguye ndetse ahubwo turashaka ko bahindura igihe cyo kuza bakaza mbere kugirango banagire umwanya wo kuganira n’abanyarwanda mbere y’igitaramo, naho gukubitwa kwa Radio byo mu gihe we yumva ko afite imbaraga nta mpungenge abantu bakwiye kugira”.

Radio na Measle baragera i Kigali mu masaha macye

Radio na Measle baragera i Kigali mu masaha macye

Nk’uko yakomeje abivuga kandi, kugeza ubu itsinda ry’abanyarwenya rya “The Ebonies” ryo abagera kuri 80 bamaze no kugera mu Rwanda, hakaba hasigaye abandi bagera kuri 15 kugirango buzure umubare w’abantu 95.  Iri rikaba ari itsinda rikomeye cyane mu gusetsa no gususurutsa abantu, ari nabo bazaba bafatanya n’itsinda rya “GoodLyfe” rigizwe na Radio ndetse na Weasle mu gitaramo kizabera muri Hoteli Serena ya Kigali kuwa gatandatu tariki 31 Gicurasi 2014, ndetse bukeye ku cyumweru bagakorera ikindi i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric9 years ago
    sha those guy should be hunged for gud we a tired of those stupid nosense en squables.babazane murwanda tubafungye what they call years en then they will learn frm there.





Inyarwanda BACKGROUND