RFL
Kigali

MU MAFOTO:Mu bice bitandukanye byo ku isi bishimiye bikomeye umwaka wa 2014

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:1/01/2014 12:24
0


Mu ijoro ryakeye ubwo umwaka wa 2014 watangiraga, mu mijyi itandukanye yo ku isi abantu bishimiye bikomeye uyu mwaka mushya baturitsa imiriro izwi nka Fireworks.



Mu mafoto ikinyamakuru MailOnline yashyize hanze agaragaza uko umwaka mushya wakiriwe, cyane cyanemu Bwongereza niho habereye udushya twinshi aho abantu basaga 250,000 bazengurukaga mu mujyi wa London bishimira ko basoje umwaka wa 2013 ndetse binjiye mu mwaka mushya wa 2014.

Ku isaha ya saa kumi n’iminota 30 zo mu rukerera, Police yo mu mujyi wa London yateye muri yombi abantu basaga 100 bari basinze abandi bitwara nabi mu buryo buhungabanya umutekano. N’ubwo bari mu byishimo bishimira ko umwaka mushya bawugezemo bajyanwe mu gihome bazira kwishima bakarenza.

Mu mujyi wa Dubai naho haturikijwe imiriro ya Fireworks ku buryo bukomeye kuburyo ababibonye bemeje ko uyu mujyi waciye agahigo ku isi yose mu gukora ibirori bikomeye kurusha indi mijyi yose yo ku isi.

Mu mujyi wa Philippines abantu basaga 260 bakomerekeye mu byishimo byo kwinjira mu mwaka wa 2014. Ahagana ku isaha ya saa sita z’ijoro ubwo ibyishimo byari byabaye byinshi bishimira uyu mwaka mushya Police yafashe umwanzuro wo gufunga imihanda no guhagarika utubari kubera akaduruvayo kari mu mihanda.

DORE UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO UBWO MURI IRI JORO BISHIMIRAGA UMWAKA MUSHYA:

\"\"

Mu murwa mukuru w\'u Bwongereza imiriro y\'ibyishimo yaraswaga mu kirere

\"\"

Hano ni hejuru y\'ahakorera Guverinoma y\'u Bwongereza

\"\"

\"\"

Abantu basaga 250,000 bazengurukaga umujyi wa London bishimira umwaka mushya

\"\"

\"\"

Hejuru y\'umujyi wa London ni gutya byari byifashe

\"\"

Hano ni mu gace ka Southbank mu mujyi w\'u Bwongereza

\"\"

\"\"

\"\"

Hano bari bategereje ko umwaka wa 2013 urangira bakinjira muri 2014

\"\"

Hano ni mu mujyi wa Manchester hari hateraniye abantu basaga 8,000 bishimira ko umwaka urangiye

\"Piccadilly

Hano ni ahazwi nka Piccadilly Gardens 

\"\"

Muri Manchester ni gutya ikirere cyari kimeze ubwo binjiraga mu mwaka mushya wa 2014

\"\"

Hano ni mu gihugu cya Scotland mu mujyi wa Edinburgh 

\"\"

Umwaka wa 2014 ni gutya wageze babireba mu mujyi wa London

\"\"

Hano ni muri Philadelphia muri Amerika bizihiza umwaka mushya wa 2014

\"\"

Hano ni mu mujyi wa Brazil kuri Copacabana Beach muri Rio de Janeiro 

\"\"

Hano ni mu Budage mu murwa mukuru wa Berlin

\"\"

Muri Berlin 

\"\"

Muri Ukrain ni gutya byari byifashe

\"\"

Mu Burusiya mu murwa mukuru wa Moscow 

\"\"

Muri Moscow abaturage bari bishimiye umwaka mushya

\"\"

I Dubai ni wo mujyi wakoze agashya gakomeye kurusha iyindi yose ku isi mu kwishimira umwaka mushya

\"\"

Izi Fireworks i Dubai zamaze iminota 6

\"\"

Hano ni mu mujyi rwagati wa Edinburgh 

\"\"

Jakarta muri Indonesia abaturage bari bishimye cyane

\"\"

Umugezi wa Taedong muri Pyongyang ho mu majyaruguru ya Koreya

\"\"

Muri Malaysia naho bari bishimye cyane, hano ni ku nyubako za Petronas Towers muri Kuala Lumpur

\"\"

Abaturage bari bategereje ko umwaka ugera

\"\"

Muri Hong Kong

\"\"

\"\"

Tokyo, umurwa mukuru w\'u Buyapani

\"\"

Muri Koreya y\'amajyepfo

\"\"

Muri Queenstown, New Zealand abaturage bari bagiye mu mwuka bishimira umwaka mushya

\"\"

Kuri Madan Mohan Malviya Stadium

\"\"

Aba ni abanyeshuri bo mu Bushinwa

\"\"

Kuri Yarra Park ku kibuga cya Melbourne  ahakinirwa umukino wa Cricket

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND