RFL
Kigali

MU MAFOTO Dore uko icyumba Chris Brown afungiyemo uko giteye

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:20/03/2014 9:16
4


Nyuma yo kwirukanwa mu kigo ngororamuco kuwa gatanu w’icyumweru gishize, umuhanzi Chris Brown yahise afatwa ajyanwa muri gereza yo mu mujyi wa Los Angeles aho agomba kumara igihe kirenga ukwezi afungiye kugeza igihe urubanza rwe rukatiwe.



Muri iyi gereza ya Men's Central Jail isanzwe izwiho kuba ari gereza mbi yo mu mujyi wa Los Angeles, isanzwe ifungirwamo ibirara n’abajura bakomeye bafatirwa mu mujyi wa Los Angeles, Chris Brown afunzwe mu buryo bw’umwihariko dore ko mu masaha 24 y’umunsi agomba kujya amaramo amasaha 23 yose afungiwe mu kumba ke wenyine isaha imwe yonyine ikaba ariyo yahawe yo kureba hanze.

Chris Brown mu mwambaro w'imfungwa

Mu mafoto dukesha MailOnline, agaragaza uburyo aka kumba gateye Chris Brown afungiwemo, nta gitanda cyiza kirimo nk’uko abantu bashobora gukeka ko ubwo ari icyamamare yafungirwa mu cyumba cyiyubashye ahubwo harimo agatanda gato cyane.

Aka niko kumba Chris Brown amaramo amasaha 23 muri 24 agize umunsi

Umuhanzi Chris Brown ukomeje gufungwa azira urugomo aterwa n’umujinya we yananiwe kugenzura, afuzwe nyuma yo kwitwara nabo mu kigo ngororamuco cya Malibu, akaba yarahise afungwa mu gihe ategereje ko urubanza rwe rwo gukubita no gukomeretsa rusomwa mu kwezi kwa Mata tariki 23.

Iyi gereza ifungirwamo ibirara n'inkozi z'ibibi zose zo mu mujyi wa Los Angeles

Chris Brown afungiwe muri aka kumba ke ka wenyine mu rwego rwo kumurinda izindi mfungwa zo muri iyi gereza. Chris Brown muri iyi gereza yemerewe gukaraba inshuro imwe mu minsi 2, yemerewe gusohoka muri aka kumba ke ka wenyine isaha imwe ku munsi aho yemerewe kuyikoresha ajya mu isomero gusoma ibitabo gusa.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    Biramababaje kuko ndamukunda cyane nizereko navamo azaza ari mushya ntazongere
  • tata10 years ago
    Murda uwanshyiriramo naba Raperi basimbuye ibikeri mugutumura itabi.
  • tata10 years ago
    Murda uwanshyiriramo naba Raperi basimbuye ibikeri mugutumura itabi.
  • 10 years ago
    Agirirwe Imbabazi





Inyarwanda BACKGROUND