MailOnline yatangaje ko Bwongereza mu mijyi ya Manchester na Liverpool, abasinzi bari bakajije umurego bishimira ko Noheli igiye kugera. Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2013, kuri uyu munsi wa gatanu ubanziriza Noheli benshi bawita Mad Friday(uwa gatanu w’ibisazi) abantu baranywa bagasinda mu buryo bushoboka gusa hari benshi babihomberamo.
Mu mafoto iki kinyamakuru cyashyize hanze, harimo agaragaza abasinzi bananiwe gutaha iwabo, abakomeretse ,abatawe muri yombi barazwa mu bihome, abakubiswe, abavunitse…kuri uyu wa gatanu benshi bita Mad Friday , Police mu bihugu bitandukanye iba yakajije umutekano dore ko abantu banywa bishimira ko Noheli yegereje.
Mu mujyi wa Manchester abagore basinze mu buryo butangaje. Uyu inzoga yamugushije hasi amaguru ajya mu kirere
Uyu aba bagabo nibo bari kumufasha ngo ahaguruke atahe
Uyu mugore yari yasindiye mu mujyi wa Liverpool na we inzoga yamurushije ingufu agarama hasi
Aba bagabo basindiye imbere y\'inzu ndangamurage ya ruhago muri Manchester
Uyu yihagazeho arahaguruka arirukanka arataha
Uyu ni hano inzoga yamunanirije
Mu mujyi wa Manchester ahitwa Cathedral Street abasinzi bari ahantu hose ku mihanda
Hari ababikomerekeyemo
Bishimiraga ko Noheli igeze nyamara bamwe babihombeyemo
Uyu mugore we yarimo ahamagara bagenzi be ngo basohoke bajye kwishimira ko Noheli igiye kugera
Mu mujyi wa Liverpool, uyu mugabo basanze yasinziriye ku muhanda yagaruye ibyo yariye
Hano ni mu mujyi wa Manchester rwagati, uyu mugore manyinya yanze kumurekura ngo atahe
Muri York, uyu mugabo ni gutya Police yamutwaye kubera ubusinzi
Aba basinzi hano batukaga Police yari ije kubavana mu muhanda
Munyengabe Murungi Sabin
TANGA IGITECYEREZO