Rimwe mu maserukiramuco ya muzika akomeye cyane muri Afurika ryitwa “Mawazine Rhythms Of The World” ryaberaga i Rabat muri Maroc ku nshuro yaryo ya 13 ryatangijwe n’umuhanzi Justin Timberlake, rikaba ryasojwe ku mugaragaro n’umuhanzikazi Alicia Keys.
Umuhanzikazi Alicia Keys wamenyekanye cyane ku isi mu ndirimbo ze nka Girl on Fire, No one n’izindi nyinshi mu gitaramo cyasoje iri serukiramuco akaba yagaragaje imbaraga nyinshi ndetse n’abafana bari bacyitabiriye bakaba banyuzwe bikomeye n’imiririmbire ye.
Alicia uzwi cyane kandi ku buhanga bwe mu gucuranga Piano yacurangiye abanya Maroc karahava
Iri serukiramuco ryitabiriwe n’abahanzi benshi batandu kanye bavuye mu mpande enye z’isi barimo abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Justin Timberlake ari nawe waritangije ku mugaragaro,
umwe mu baririmbyi bakomeye b’injyana ya RnB, Ne-Yo,
itsinda “The Commodores” ryaririmbwagamo n’umuhanzi Lionel Richie,
itsinda “Kool And The Gang”,
Robert Plant n’itsinda rye,
umubirigi ukomoka mu Rwanda Stromae
ndetse n’ umunya- Puerto Rica Ricky Martin.
Abitabiriye iki gitaramo ndetse n’abateguye iri serukiramuco bakaba bahamya ko Alicia Keys yatumye iri serukiramuco rigira umusozo utangaje kandi ushimishije cyane.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO