RFL
Kigali

Mr Nice yakoze impanuka ikomeye abo bari kumwe barapfa naho we arakomereka cyane

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/04/2014 13:24
2


Umuhanzi Mr Nice wo mu gihugu cya Tanzaniya wamenyekanye cyane no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yakoze impanuka y’imodoka ikomeye arakomeka cyane ariko aba ari we wenyine ubasha kurokoka mu bari bari muri iyo modoka.



Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Afrifame.bi abivuga, Mr Nice n’ubusanzwe yari afite ibikomere yatewe n’urugomo yakorewe mu kabari aho mu gihugu cya Tanzaniya agakubitwa apfa n’abandi basore umukobwa, ibyo bikaba byaratumye ajya mu bitaro ariko kuri uyu wa gatanu mu gihe ibikomere byari bitarakira akiva mu bitaro yongera kurusimbuka mu mpanuka ikomeye yakoze agakomereka bikomeye.

Mr Nice

Uwari ari kumwe na Mr Nice utarabasha kumenyekana neza izina rye yahise apfa kimwe n’umushoferi wari ubatwaye, mu gihe uwo bagonganye we amerewe nabi cyane. Mr Nice nyuma y’iyi mpanuka akaba yarakomeje gutangaza ko ibyago amaze iminsi ahura nabyo bishobora kuba ari ibyo Imana iba yarapanze bigomba kubaho, dore ko no mu muziki we byigeze kuvugwa ko hari abamuroze ngo ye gukomeza gutera imbere.

Imvura yaguye muri iki gihugu ikangiza byinshi, biravugwa ko yaba ariyo ntandaro y'iyi mpanuka

Imvura yaguye muri iki gihugu ikangiza byinshi, biravugwa ko yaba ariyo ntandaro y'iyi mpanuka

Uyu muhanzi wabaye icyamamare cyane ndetse akazamukana na Jose Chameleone wo muri Uganda aho bamwe bajyaga banabagereranya ariko Mr Nice we akaza gusa n’uwibagiranye mu gihe Chameleone agikataje,  biravugwa ko iyi mpanuka yakomerekeyemo bikomeye yaba yaratewe n’ikibazo cy’imvura nyinshi cyane yaguye muri Tanzaniya mbere gato y’uko iriya mpanuka iba, n’ubwo hari abakomeza kuvuga ko uyu muhanzi ari we wifitiye umwaku kuko ibyo akora byose muri iyi minsi bitamuhira.

Mr Nice amaze igihe ahura n'ibyago byinshi bitandukanye

Mr Nice amaze igihe ahura n'ibyago byinshi bitandukanye

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Keyz10 years ago
    Disi mr. Nice niyihangane . Nubwo atakivugwa cyane nge ndacyamukunda kubwindirimboze zagacishijeho
  • rambo10 years ago
    Punguza uguru guru naupumbavu





Inyarwanda BACKGROUND