RFL
Kigali

Mr Nice yahuye n'uruva gusenya ubwo yangaga gusuhuza abafana be muri Kenya

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:21/05/2013 16:02
0




Mu myaka yashize Mr Nice yakundaga kujya tubari n’utubyiniro agasohokana n’abakobwa ari nabyo yakoze ku Cyumweru ubwo yinjiraga mu rubyiniro ruzwi nka iClub mu mujyi wa Nairobi aho abanyarwenya Eric Omondi na Mc Antonio baterera urwenya.

Mu myaka ya 2001 kuzamura gato Mr Nice yari yubashywe cyane muri muzika yo mu karere

Eric Omondi yaje kurabukwa Mr Nice maze amusaba guhaguruka ngo asuhuze abari muri ibyo birori maze aranga ndetse no kubapepera arabyanga ahubwo avuga mu rurimi rw’igiswahili nyacyo cyo muri Tanzania nk’uwerekana agasuzuguro afata indangururamajwi (microphone) ati “Aba bari hano ntibanyishyura kandi ninjya kuri ‘stage’ ndaregwa.”

Abari aho batangiye kumuvugiriza induru (booing) maze batangira gutera indirimbo ya Ali Kiba yitwa Mac Muga bivugwa ko imusebya imusesereza uburyo yasubiye inyuma mu kwamamara.

Byaje gufata indi ntera ubwo DJ nawe yashyiragamo iyo ndirimbo maze arushaho kumushotora bityo akwirwa imishwaro arasohoka.

Ubwo yagarukaga muri muzika Mr Nice yakiriwe neza na DNA

Nta mezi abiri ashize uyu Mr Nice yongeye kugaruka muri muzika aho ndetse yahise ahitamo kwibera muri Kenya aho abarizwa mu nzu itunganya muzika ya Grandpa Records ibamo umuraperi DNA banakoranye indirimbo bise “Tafuta”, ariko biragaragara ko atarashira ubushotoranyi dore ko ari cyo yazize ubwo yazimaga muri muzika ya Tanzania.

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND