RFL
Kigali

Mowzey Radio ahangayikishijwe no kuvana umuryango we mu bukene - Ubuhamya

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:17/06/2014 16:39
7


Abamukurikiranira hafi bavuga ko mu kazi ke kajyanye na muzika Mowzey Radio wo mu itsinda rya Good Lyfe akoresha imbaraga cyane ashakisha amafaranga ku buryo bisa nk’aho hari ikindi kiba kibyihishe inyuma.



Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru New Vision,bwagaragaje ko kuva yatangira gukora umuziki,uyu musore yari afite intego yo kuzavana umuryango we mu bukene wari urimo.Iki kinyamakuru kivuga ko Radio afatwa nk’igisubizo cy’ibibazo byose by’umuryango we.

Abaturanyi b’umuryango wa Mowzey Radio bavuga ko kuva na kera akiri umwana yarangwaga no gushakisha hirya no hino kugira ngo we n’umuryango we babeho dore ko yize akora n’akazi ko kogosha kugira ngo abanze kwirihira amashuri ye.Abamuzi akiri umwana bemeza ko kuva kera nta kintu ajya yiyemeza gukora ngo kimunanire kubera ubushake bwinshi ashyiramo.

Mowzey Radio avuga ko mu kazi ke ka muzika hari agihe avugwaho ibintu byinshi bibi ariko iyo azi ko umuryango we umeze neza nta kibazo na kimwe bimutera.Aragira ati:”Iyo nanditsweho ibintu bibi ariko bitanditswe ku muryango wanjye nta kibazo njya ngira ahubwo nkomeza gukera uwabyanditse.“

Nyirakuru amufata ate?

Mu cyaro uyu musore akomokamo bisigaye bivugwa ko ashobora kuba atunze miliyari y’amashilingi ya Uganda dore ko agenda yubakira amazu bene wabo,abandi akabashakira imishinga mito ibinjiriza.Bivugwa kandi ko uyu musore afite inzu nyinshi harimo n’iri mu mujyi wa Kigali.

gg

Aha niho nyirakuru aba

Ikinyamakuru New Vision cyasuye aho uyu musore akomoka mu cyaro cy’ahitwa Kagga aho nyirakuru aba.Iyo uyu mukecuru abonye imodoka,ahita yibwira ko ari umwuzukuru we uje cyangwa aria bantu yamutumyeho.Ubwo yabonaga abanyamakuru ba New Vision baje,yagize ngo boherejwe na Radio ariko bamubwira ko bashaka kuganira gusa.

Mu biganiro bye byose,uyu mukecuru aba asingiza umwuzukuru we ndetse anabaza amakuru ye dore ko ubwo iki kinyamakuru cyamusuraga,Mooyuzeei(nk’uko amwita) yari amaze ibyumweru 3 byose atamusura kandi ubundi amusura buri cyumweru.

Uyu mukecuru avuga ko yibuka neza ko ubwo Mowzey Radio yarangizaga amashuri ye ya kaminuza yamubwiye ko agiye kujya aririmba ndetse ko atazakora ibyo yigiye.Gusa ngo yagerageje kumuhindura ibi bitekerezo amubwira ko nta mafaranga azabona najya mu muziki dore ko nk’uko uyu mukecuru abyivugira,yabonaga Radio ari umnya ntege nke ku buryo atabasha no kwica isazi.

Gusa ngo nyuma yaje kubona ko umuziki wabagiriye akamaro,ubu akaba agiye kumwubakira indi nzu ndetse yanamuguriye ingurube 10 zo gutangira umushinga w’ubworozi.

Nyina abayeho ate?

Nyina wa Mowzey Radio iyo abonye abantu atazi ahita agira ubwoba akeka ko baje kumugirira nabi kubera ibibazo baba bafitanye n’umuhungu we.Ubwo hashingwaga itsinda rya Goodlyfe hemejwe ko hari amafaranga azajya agenerwa ba nyina buri kwezi.Ibi byaje no guteza ikibazo hagati muri iri tsinda ubwo uwitwa Allan Kiwanuka yangaga ko baha nyina wa Radio amafaranga.Ibi byababaje cyane Radio avuga ko umuntu wese wanga nyina nta mpuhwe ashobora kumugirira.

Kuva icyo gihe,uyu musore ari kubakira nyina inzu y’ibyumba 9 ahitwa Kitende ariko ibyumba 2 bikazafungwa akazajya abikoresha(Radio) mu gihe yaje kumusura.

in

Iyi niyo nzu ari kubakira nyina

Abavandimwe be

Mozey Radio ntahwema gufasha abavandimwe be kugira aho bigeza.Murumuna we witwa Franco Sekibogo acuruza ama CD ndetse n’ibikoresho bya mudasobwa,ubu akaba anakora mu kabari ka Radio kari ahitwa I Wandegeya.

jj

Nyina akora ubucuruzi buciriritse

Nyuma yo kurihira bashiki be batatu amashuri,umwe muri bo witwa Nuru akora muri hoteli Sheraton mu mujyi wa Kampala ndetse akaba ari nawe ushinzwe gutwara nyina aho agiye hose.Undi witwa Sylvia arangije amashuri ubu nawe akaba afite akazi.Umuhererezi wabo yitwa Nagujja akaba yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza aho arihirwa na Mowzey Radio.

Mowzey Radio avuga ko ubuzima bubi umuryango we wabayemo yabuzinutswe.Mu byo Radio atazibagirwa harimo igihe we n’abavandimwe be batanu babaye mu nzu y’ibyumba bibiri aho batabaga bizeye ko bari bubone ibyo barya.

 

Robert N Musafiri

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    sha ndabona afite ibibazo kabisa!!ubu se iriya nzu ntiba yaruzuye!!igihe yahereye ayakorera
  • 9 years ago
    Ko mbona se nyirakuru aba muri nyakatsi
  • liziki9 years ago
    Imana iguhe umugisha mwana,maze uzashakenumugore ukubahira umuryango gutyo.
  • liziki9 years ago
    Imana iguhe umugisha mwana,maze uzashakenumugore ukubahira umuryango gutyo.
  • shema ramadhan9 years ago
    jyewe binteye imbaraga zogukora kuko intego radio yashatse urabona koyazigeho
  • 9 years ago
    Uyu mutipe numuntu Umusaza
  • dr frank9 years ago
    ndagukunze pe uri umuntu wumugabo cyane reka abavuga bavuge wowe go ahead!





Inyarwanda BACKGROUND