RFL
Kigali

Miley Cyrus yajyanwe mu bitaro igitaramo cye gihita gisubikwa igitaraganya

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:16/04/2014 8:08
0


Mu ijoro ryakeye, umuhanzikazi Miley Cyrus yajyanwe kwa muganga igitaraganya bituma igitaramo kimwe mu bigize ibitaramo ari kuzenguruka Amerika ya ruguru yise Bangaz Tour yari afite muri Kansas gihita gihagarikwa.



Impamvu yo kujyanwa mu bitaro igitaraganya yabaye indwara yatewe no kuba umubiri we utishimiye ibinini yanyoye iyi bita Allergie bituma ahita amererwa nabi bimuviramo kujyanwa kwa muganga.

Miley

Miley Cyrus atangiza ibitaramo bye i Vancouver muri Canada tariki 14 Gashyantare

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter nk’uko Billboard yabitangaje yasabye imbabazi abafana be baribamutegereje aho yagize ati, “Kansas, ndababwiza ukuri ko nanjye mbabaye nkamwe. Nashakaga bihambaye kubana namwe iri joro. Kutabana namwe birambabaza cyane kurusha uko mbabara kubera kurwara. Abaganga bari kunyitaho.”

Abategurira Miley ibi bitaramo nabo bahise bamenyesha abafana bari bamutegereje ko igitaramo cyari gitegenyijwe kubera kuri Spint Center muri Kansas kitakibaye ndetse hahita hashyirwaho uburyo bwo gusubiza abafana amatike bari baguze yo kwinjira mu gitaramo.

Miley Cyrus

Aha yaririmbiraga muri Michigan tariki 12 Mata mu bitaramo bye bya Bangaz Tour

Miley Cyrus w’imyaka 21 y’amavuko wamenyekanye mu ndirimbo nka Wrecking Ball ari kwibasirwa cyane muri ibi bitaramo bye dore ko atari ubwa mbere yaba ahagaritse ibitaramo kuva byatangira mu kwezi kwa Gashyantare, dore ko tariki 17 werurwe ubwo bari mu nzira berekeza I New Orleans gutaramirayo imodoka barimo yafashwe n’inkongi y’umuriro biba ngombwa ko bahagarika igitaramo. Tariki 7 Mata nabwo yafashwe n’indwara y’ibicurane ubwo yari gutaramira I Charlotte nabwo bituma igitaramo gihagarikwa.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND