RFL
Kigali

Michael Jackson atarapfa yasambanyaga abahungu ku ngufu

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:17/05/2013 8:26
0




Mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo ya NBC, umusore witwa Wade Robson w’umunya Australiya yavuze ko Michael Jackson yamusambanyije ku ngufu mu gihe cy’imyaka irindwi.

Wade Robson yatangiye gufatwa ku ngufu n’uyu muhanzi, ubwo yari afite imyaka irindwi y’amavuko. Uyu Michael Jackson yakomeje kujya amukoresha imibonano mpuzabitsina kugeza ubwo uyu musore agiriye imyaka 14 y’amavuko.

ja

Uyu mugabo hari abasore benshi bamushinja ko yabasambanyaga ku ngufu

Wade Robson ati, “Yarampohoteye cyane mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, kuva mfite imyaka 7 kugeza kuri 14…Yankoreragaho ibintu abakora imibonano mpuzabitsina bakora nanjye akantegeka kubimukorera. Nabikoraga ku ngufu”

ja

Robson w’imyaka 30 y’amavuko asanzwe abyinira bamwe mu bahanzi bakomeye mu bitaramo bitabira hirya no hino ku isi. Michael Jackson atarapfa, Wade Robson yari umwe mu babyinnyi be.

ja

Ku itariki ya 1 Gicurasi 2013 nibwo Wade Robson yajyanye Michael Jackson mu rukiko rwa Los Angeless amushinja ko yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku ngufu by’umwihariko akaba yaramuhinduye umusore uryamana na bagenzi be kuko yatangiye kubikora akiri muto bityo akura yumva agomba kuryamana n’abasore gusa.

Nk’uko byatangajwe na Los Angeless Times, si Wade Robson wenyine urega Michael Jackson kuba yaramusambanyije ku ngufu kandi bahuje ibitsina kuko hari abandi basore babiri nabob amaze iminsi bavuga ko uyu muhanzi ibyo yabakoreraga atari byiza na gato.


Uyu musore Wade Robson icyo gihe Michael Jackson amusambanya ku ngufu ngo ntabwo yumva ko ari ihohoterwa kuko yari afite imitekerereze y’abana. Yumvaga ko ibyo iki cyamamare cyamukoreshaga ari byiza nyamara uko yagendaga akura niko byarushagaho kumubabaza.

Hari undi mugabo wo mu Bwongereza uherutse gutangaza ko ari we mubyeyi w’abana ba Michael Jackson. Yasobanuye ko uyu muhanzi yamusabaga amasohoro bakayajyana mu baganga kabuhariwe bityo abana ba Michael Jackson bakaremwa muri ubwo buryo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND