RFL
Kigali

Mbabazi Lilian yerekanye mu ruhame inda ya kabiri Radio yamuteye

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/03/2014 10:57
3


Mbabazi Lilian wamenyekanye cyane mu itsinda Blue 3 ryo muri Uganda ndetse akaba afite inkomoko mu Rwanda byari bimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru ryo muri Uganda ko atwite inda ya kabiri ya Radio benshi bakabifata nk'ibihuha gusa we yagaragaje ukuri kwabyo nta jambo avuze.



Nk’uko Redpepper cyabitangaje, uyu munyarwandakazi n’ubwo yagiye agirana ibibazo n’umukunzi we Radio bakajya batandukana rimwe na rimwe ubundi bagasubirana, kuri ubu uyu muhanzi ngo atwite inda ya kabiri ya Radio Mowzey wo mu itsinda rya Good Life.

Iyi nda, Lilian Mbabazi yayerekanye mu ruhame mu gitaramo cyateguwe na Airtel ku munsi w’abagore ubwo yaririmbye ubona ko adafite ipfunwe ryo kuyereka abafana dore ko mbere yabanje kuyihishahisha.

Lilian Mbabazi kuri stage

Umwana wa mbere Liliane Mbabazi yabyaranye na Radio, bamwise Asante kuri ubu arerwa na nyina ndetse ni na we umwitaho igihe kinini. Lilian yagiye ashinja akenshi uyu musore kuba yaragiye amuterana nyuma yo kumutera inda, by’umwihariko amaze kubyara ngo Radio nta na rimwe yongeye kumugeraho kugeza ubwo muri bimwe mu bitangazamakuru yavugaga ko atari we wateye inda Lilian.

Ku itariki ya 8 Werurwe 2014 ubwo isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abagore, Lilian yaririmbiye kuri Garden City Rooftop mu birori byateguwe na Airtel byitwa Inspiring Women Concert, abafana bose bahita bibonera ukuri kw’ibyavuzwe mu bitangazamakuru ko uyu muhanzi atwite inda ya kabiri koko.

Iyi nda Lilian Mbabazi atwite, ngo yaba ifite amezi atanu ndetse nta gushidikanya ngo yayitewe n’umuhanzi Mozey Radio wo mu itsinda rya Goodlyfe.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muhirwa10 years ago
    Radio niwe utera inda gusa ariko?kuki ataba yarayitewe nundise ahaaaaaa
  • juma10 years ago
    baramubeshyera
  • Robert10 years ago
    Girls are dangerous,bareba aho bashobora gukura agatubutse,kubera Radio babona yifashije,niyompamvu nuwo mugore agenda arata ko inda yayitewe na Rdio!!





Inyarwanda BACKGROUND