RFL
Kigali

Mathew, se wa Beyonce ari mu bibazo by'ubukene

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/03/2014 10:40
0


Mathew Knowles, se wa Beyonce wanahoze ari n'umujyanama we (Manager) akaza kwirukanwa mu mwaka wa 2011 muri iyi minsi afite ibibazo bikomeye byubukene kuburyo atakibasha no kwishyura amafaranga amufasha mu kurera umuhungu we.



Mu bihe bya mbere Mathew yabonaga miliyoni 3 z’amadolali ya Amerika ku mwaka, gusa ibintu byaje guhinduka ubwo umugore we Tina Knowles yamenye ko amuca inyuma maze yaka gatanya muri Gicurasi 2009.

Aha Mathew ari kumwe n'umuryango we wa mbere (Beyonce, Solange na Tina)

Mu mwaka wa 2013 Mathew yabyaye umwana w’umuhungu,Nixon amubyaranye na Alexandra Wright, nyuma y’aho ashakana n’undi mugore witwa Gena Charmaines, mu mwaka wa 2013. Ibi byateye abakobwa be Solange na Beyonce umujinya mwinshi ndetse ntibanitabira ubukwe bw’umubyeyi wabo.

Hano yari kumwe n'umwana we Beyonce

Mathew Knowles, nyuma y’uko umuryango we wose umuteye umugongo,muri iyi minsi ari mu bibazo bitamworoheye by’amafanga kuko umutungo we ugenda umanuka mu buryo bukabije ku buryo atakibasha no guha Alexandra Wright amafaranga yo gutunga umwana wabo Nixon, ubusanzwe yanganaga n'ibihumbi 12 by’amadolari ya Amerika buri kwezi ndetse hakaba n'ubwo yirenza amezi amwe n’amwe ntacyo atanga.

Ubwo yari akiri umujyanama w'umukobwa we Beyonce, Mathew yabonaga byibura miliyoni 3 z'amadolari ku mwaka.

Ubwo yari akiri umujyanama w'umukobwa we Beyonce, Mathew yabonaga byibura miliyoni 3 z'amadolari ku mwaka.

Kubera izi mpamvu yasabye umucamanza ko yamugabanyiriza aya mafaranga akajya atanga byibura amadolali 2,485 buri kwezi.

Alexandra avuga ko we ikimutera agahinda gakomeye ko ari uko uyu mugabo adashobora no kwigomwa umwanya ngo aze asure umuhungu we, Nixon kuri ubu ufite imyaka 4 y’amavuko.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND