RFL
Kigali

Manager Jeff Kiwa yasezeye ku mirirmo ye muri Good Life

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/03/2014 11:11
1


Jeff Kiwanuka bamwe bakunda kwita Jeff Kiwa mu muziki wa Uganda, kuri ubu yamaze guhagarika akazi ke ko kugira inama no gukurikirana mu buryo bwa hafi inyungu ziri tsinda.



Uyu mugabo wafashije itsinda rya Good Life igihe kirekire mu muziki haba kubamenyekanisha muri Uganda no hanze y’igihugu, kubashakira akazi ko kuririmba no kubafasha gutegura ibitaramo no kubaho mu buzima bwa buri munsi, kuri ubu yamaze gufata umwanzuro wo guhagarika akazi ku mpamvu atashatse kuvuga.

Jeff asezeye nyuma y'iminsi mike bivugwa ko afitanye ibibazo na Radio

Allan Kiwanuka murumuna wa Kiwanuka Jeff wari wungirije uyu mugabo mu kazi ke ka buri munsi ko guteza imbere Good Life, kuri ubu ni we wahise ufata umwanya wa mbere wo kureberera inyungu za Good Life.

Nk’uko ikinyamakuru BE cyandikirwa muri Uganda dukesha iyi nkuru cyabitangaje, uyu mugabo asezeye ku kazi impande zombi zimaranye igihe uyu mugambi wo gutandukana. Amakuru iki kinyamakuru gifitiye gihamya, yemeza ko Good Life yaba igiye gucikamo ibice akaba ari imwe mu mpamvu nyamukuru zaciye intege Jeff bimutera gusezera.

Radio yaba agiye gukomeza umuziki we akorana n’umukunzi we aherutse no gutera inda ya kabiri Lilian Mbabazi nago Weasel we akaba agiye kwiyunga na Pallaso na mugenzi we Sheebah bakaba bashobora gukora irindi tsinda.

Iki kinyamakuru kivugana na Lilian, yamaganiye kure aya makuru avuga ko azakomeza kuririmba ku giti cye kugeza amaze mu muziki imyaka 11.

Nyuma yo guhagarika akazi kwa Jeff, impande zombi nta cyo ziratangariza itangazamakuru ryo muri Uganda.

Jeff avuye muri Good Life nyuma y’iminsi mike hatangajwe inkuru y’uko Radio yaba agiye kuva muri iri tsinda kubera kutumvikana na manager wabo. 

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    Tedious nubusanzwe agitation umutwukomeye





Inyarwanda BACKGROUND