RFL
Kigali

Lupita Nyong'o yamaze kwemeza ko ari mu rukundo na K'naan.

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:25/06/2014 13:24
0


Umukinnyikazi wa filime Lupita Nyong’o ni umwe mu byamamare muri Leta Zunze ubumwe za Amerika uzi kuvangura ubuzima bwe bwite n’umurimo akora nubwo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bitaba byoroshye ahanini bitewe n’itangazamkuru ryaho.



Nubwo yamaze igihe kinini aterura ku bijyanye n’urukundo rwe ubu ikinyamakuru Vogue kirahamya neza iby’urukundo rwe n’umuhanzi w’umunyasomaliya K’naan wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye Waving Flag yaririmbiye igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyabereye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2010.

D

Lupita ari mu rukundo na K'naan

Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza, K’naan na Lupita baba baratangiye gukundana mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize gusa akaba yari yarakomeje kubigira ibinga dore ko n’igihe bagaragaranaga bahuje urugwiro mu itangwa ry’ibihembo bya Oscar batigeze bemeza ko bakundana.

d

Aha bari kumwe muri Oscar Awards

d

D

Nubwo bateruye ariko byaragaragaraga ko harimo akantu

D

Ubusanzwe K'naan yatandukanye n'uwo bari barashakanye bakaba bafitanye abana 2

Ikunyamakuru Vogue cyakoze inkuru kuri uyu mukinnyikazi wa filime ndetse akaba ari we cyashyize ku mpapuro zacyo zibanza kikaba cyatangaje ko Lupita yemeje ko ari mu rukundo na K’naan.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND