Mu gihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika haravugwa inkuru y’uko umuraperi ukomeye muri icyo gihugu Lil Wayne yiyemereye ko afite ubwandu bw’agakoko gatera Sida.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa kane,Lil Wayne yanditse amagambo yatunguye ndetse anatangaza abantu benshi aho yanditse ko yanduye icyorezo cya Sida.
Mu magambo ye,Lil Wayne yagize ati:Iki ni igihe cyo kubibwira abafana banjye nkunze kwita umuryango wanjye.Mfite ubwandu bw’indwara ya SIDA ariko sinzemera ko intwara.
Aya niyo magambo Lil Wayne yanditse
N’ubwo yatangaje ibi ariko,Kugeza ubu ntiharamenyekana niba Lil Wayne yaranduye iyi ndwara binyuze mu mibonano mpuzabitsina cyangwa mu maraso ariko harakekwa ko yayanduriye mu mibonano mpuzabitsina.
Lil Wayne
Biravugwa ko aya magambo Lil Wayne yanditse yemera ko arwaye Sida azamugiraho ingaruka mu gukundwa kwe ndetse akanaba iciro ry’imigani nk’uko byagendekeye icyamamare mu mukino wa Basketball Magic Johnson ubwo nawe yatangazaga ko yanduye iyi ndwara idakira.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO