RFL
Kigali

Leone Island ya Jose Chameleone iri mu marembera, uyu muhanzi asigaye wenyine

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/05/2014 11:05
0


Inzu ikora ibikorwa bya muzika (Label) ikomeye cyane mu gihugu cya Uganda izwi nka Leone Island ari nayo nzu y’umuhanzi w’icyamamare muri iki gihugu Jose Chameleone, kugeza ubu ibyayo biri mu marembera kuko abahanzi bose bakomeje kugenda bayisohokamo ndetse nyir’ubwite akaba asigayemo wenyine.



Nk’uko amakuru dukesha redpepper abivuga, umuvandimwe wa Jose Chameleone uzwi ku izina rya AK 47 ndetse na mugenzi we King Saha bavuye muri Leone Island, ndetse n’abandi bayobozi kimwe n’abahanzi bakizamuka babarizwagamo bakaba baravuyeho, ibi kandi bikaba bije nyuma y’uko abandi bahanzi bakomeye muri iki gihugu nabo bagiye bava muri Leone Island mu minsi ishize.

jose

Leone Island ni label ikomeye cyane muri Uganda, ikaba yarazamukiyemo abahanzi babaye ibyamamare muri icyo gihugu harimo nka Mozy Radio na mugenzi we Weasle bagize itsinda rya GoodLyfe, murumuna ma Jose Chameleone witwa AK 47, King Saha, Papa Cidy n’abandi bahanzi benshi bayobowe na nyir’ubwite Jose Chameleone ari nawe uyisigayemo kugeza ubu kuko abo bose bagiye bavamo buhoro buhoro.

Abahanzi bakoranaga na Chameleone muri Leone Islanda bamwiyomoyeho

Abahanzi bakoranaga na Chameleone muri Leone Islanda bamwiyomoyeho

Benshi mu bahanzi bahoze muri Leone Island, baherutse kugaragara muri Kampala ahantu mu kabari kari ku mazi (beach) basangira, bikaba bivugwa ko bari bibese Jose Chameleone ngo babonereho umwanya wo kwiga uburyo bakwigumura kuri label ye ya Leone Island, bakaba barasangiraga agacupa mu gace kitwa Kibalagala.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND