Umuhanzikazi Lady Mariam wo mu gihugu cya Uganda wamenyekanye cyane mu ndirimbo Tindatine yatangaje ko nta mugabo urabasha kumushimisha mu bijyanye no gutera akabariro, ubu akaba arimo gushakisha ngo arebe ko yabona uwagerageza akamurutira abandi bose yagiye aryamana nabo batabashije kumuhaza.
Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Bigeye cyo muri Uganda abivuga, uyu muhanzikazi mu kiganiro yagiranye na radio yo muri Uganda yashimangiye ko abagabo bose yagiye aryamana nabo batigeze babasha kumunyura. Uretse ibyo kandi, uyu mugandekazi yagiye anavugwaho gukundana n’abagabo benshi bo mu mujyi wa Kampala ndetse harimo n’umunya Sudan Tito Tong, bivugwa ko uwo baryamanaga ntamunyure yahitaga amureka.
Uyu muhanzikazi ngo akeneye uwaziba icyuho cy'abo bagiye baryamana mbere
Uyu muhanzikazi bakunze kwita Tindatine kubera izina ry’indirimbo ye yitwa gutyo yakunzwe cyane ari nayo yamufashije kumenyekana, mu kiganiro n’iyo radio yatangaje ko ubu arimo gushaka umugabo wabasha kumunyura akaziba icyuho cy’abandi bose baryamanye ntibabashe kumushimisha uko bikwiye.
Mu byatangaje abantu cyane, harimo kuba muri icyo kiganiro Lady Mariam yaranatangaje ko yakundanye n’abagabo batatu mu mwaka umwe, ariko abo bose bakaba bararyamanaga nawe ntibabashe kumuhaza ngo yumve anyuzwe ari nayo mpamvu yifuza uwabasha kuziba icyuho cy’abo yagiye akundana nabo bose bakanaryamana.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO