RFL
Kigali

Ku nshuro ya gatatu perezida w'Ubufaransa yishumbushije undi mugore

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:17/06/2014 8:15
1


Nyuma y’igihe gito atandukanye n’uwari umufasha we witwa Valerie Trieweiler,kuri ubu biravugwa ko Francois Hollande perezida w’Ubufaransa yamaze kubona undi mugore ndetse mu minsi iri imbere bagiye kurushinga.



Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa 20minutes.fr,urukundo hagati ya perezida Hollande n’umugore usanzwe ukora akazi ko gukina filime witwa Julie Gayet rugeze kure ku buryo bugaragarira buri wese ubasha guhura n’aba bombi.Uru rubuga rukomeza ruvuga ko aba bombi babana ariko hakaba habura igihe gito ngo batangaze ku mugaragaro ko bashinze urugo.

 kk

Julie Gayet

Amakuru agera kuri uru rubuga avuga ko biteganyijwe ko bazabana ku mugaragaro mu kwezi kwa 8 uyu mwaka ariko hakaba hakiri impungenge ko uyu mugore n’abana be bashobora kwanga kubaho ubuzima bwa giperezida aho bashobora kwihitiramo kuguma iwabo cyangwa Hollande akabashakira indi nzu ariko ntibajye kuba muri Chants Elysees(inzu perezida w’ubufaransa akoreramo akanayibamo).

ff

Aha yari kumwe na Valerie,baherutse gutandukana

Twababwira ko uyu,azaba abaye umugore wa gatatu perezida Francois Hollande abanye nawe nyuma yo gutandukana na Segolene Royale bafitanye abana 4 ndetse n'umunyamakurukazi Valerie Trieweiler baherutse gutandukana mu kwezi kwa 1 uyu mwaka.Uyu muperezida akunze kugaragara mu nkuru nyinshi zijyanye n’abagore mu minsi ishize bikaba byaravuzwe yajyaga kureba uyu mugore mu ibanga.Ese uyu we bazarambana?

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yoya9 years ago
    ni yerure agane Islam kuko yo irabyemera mugihe aho asengera biba bitemewe nimana yabo





Inyarwanda BACKGROUND