RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:30/12/2013 14:35
0




Dore 10 bayoboye uru rutonde

\"\"

1.Jean Jeacques Goldman, umwe mu bahanzi b’abafaransa baririmba indirimbo zituje zizwi cyane nka slow français kuva mu myaka ya za 1980 . Goldman akaba amaze kuri uyu mwanya imyaka 10 yose kuva mu mwaka wa 2003.nubwo rwose atagaragara mu bikorwa byinshi by’imyidagaduro ndetse atanaheruka kongera gushyira hanze indirimbo ariko abantu bakumeza kumwereka ko bamwishimiye cyane.

\"\"

2.Omar Sy ni we uri ku mwanya wa kabiri akaba ari umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri filime yitwa “Omar et Fred” yakinanye n’uwitwa Fred Testor ndetse na “Intouchable”.

\"\"

3.Mimie Mathy, umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya ni we uri ku mwanya wa 3

\"\"

4.Florence Foresti ni we uri ku mwanya wa kane ni umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya.

\"\"

5.Gad Elmaleh umunyarwenya ukomeye mu Bufaransa Ni we uri ku mwanya wa 5

\"\"

6.Dany Boon na we ni umwe mu banyarwenya bakunzwe mu Bufaransa akaba ari ku mwanya wa 6 mu bantu bakunzwe mu gihugu hose.

\"\"

7.Simone Veil umwe mu banyapolitiki bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Bufaransa.

\"\"

8.Florent-Pagny na we ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zamenyekanye nka Slow Francais kuva mu myaka ya za 1990 ndetse akaba yarikinnye no muri filime zitandukanye z’abafaransa.

\"\"

9.Jean Reno ni umukinnyi wa filime wamenyekanye muri filime nyinshi nka Crimson n’izindi ari ku mwanaya wa 9 mu bantu bakunzwe cyane mu Bufaransa.

\"\"

10.Sophie Marceau umukinnyi, umwanditsi n’umuyobozi wa filime wakunzwe cyane kubera uko yakinnye muri filime yitwa La Boum ni we uri ku mwanya wa 10

Nicolas Sarkozy wahoze ari perezida w’Ubufaransa kuva mu mwaka wa 2007 kugeza mu mwaka wa 2012 na we yagaragaye kuri uru rutonde akaba ari ku mwanya wa 15 naho François Hollande we ari ku mwanya wa 49.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND