RFL
Kigali

Koffi Olomide yerekanye itandukaniro mu gitaramo yakoreye muri Uganda - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/04/2014 8:24
7


Umuhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi nka Koffi Olomide hamwe n’itsinda rye rimubyinira rikanamucurangira, bakoze igitaramo mu gihugu cya Uganda cyatumye abatuye muri iki gihugu gisanzwe gifatwa nk’icyateye imbere muri muzika mu karere, bemera ko muri Kongo babarusha umuziki.



Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru New Vision abivuga, uyu muhanzi wari umaze imyaka 10 adakandagira ku butaka bwa Uganda yongeye kuhagaragara mu mpera z’iki cyumweru dusoje, maze akorera igitaramo cy’akataraboneka ahitwa Lugogo mu mujyi wa Kampala, aho yari kumwe n’abahanzi bo muri icyo gihugu nka Jamal, Grace Nakimera na Rema, naho icyamamare muri icyo gihugu Jose Chameleone byari biteganyijwe ko azagaragara muri icyo gitaramo we ntiyabashije kuhaboneka.

Abantu bari benshi cyane ahabereye igitaramo cya Koffi Olomide

Abantu bari benshi cyane ahabereye igitaramo cya Koffi Olomide

Tumwe mu dushya twabereye muri icyo gitaramo, harimo ak’umunyamuziki ukomeye cyane Alvin Lowe wari waturutse muri Canada, uyu akaba afite umwihariko kuko akora umuziki adafite amaboko, abantu bakaba baratangiye kwibaza uko agiye kubigenza maze nawe ntiyazuyaza yerekana ubuhanga bwe bwo kuvuza ingoma ku rwego ruhambaye akoresheje ibirenge.

Umunya Canada Alvin Lowe yemeje abantu acurangisha ingoma ibirenge n'ubwo atagira amaboko

hh

Umunya Canada Alvin Lowe yemeje abantu acurangisha ingoma ibirenge n'ubwo atagira amaboko

Nyuma y’uwo munya Canada ndetse n’abandi bahanzi bo muri Uganda, umuhanzi wari utegerejwe na benshi Koffi Olomide yaje kugera ku rubyiniro maze agitunguka hamwe n’itsinda rimufasha gushyushya ibirori bakomerwa amashyi atagira uko angana, dore ko n’imyambarire yabo nayo yari ifite umwihariko n’uko bisanzwe.

grace

Grace Nakimera ndetse na Jamal bari mu bahanzi bagaragaye muri iki gitaramo

Grace Nakimera ndetse na Jamal bari mu bahanzi bagaragaye muri iki gitaramo

h

KOFFI

koffi

Abayobozi batandukanye muri Uganda bari bitabiriye iki gitaramo

Abayobozi batandukanye muri Uganda bari bitabiriye iki gitaramo

koffi

Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi cyane kuburyo hari n’ababuze uko binjira kuko aho cyabereye hari habuzuranye, cyaranzwe n’ibyishimo ndetse n’imbyino zishyushye z’uyu muhanzi Koffi Olomide n’itsinda rye, benshi mu babyitabiriye nk’uko tubikesha ibinyamakuru byo muri iki gihugu bakaba bemeje ko yarekanye ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ari igihugu gifite umuziki wateye imbere cyane.

koffi

koffi

Umugabo w'umuherwe muri Uganda yakunze cyane imiririmbire ya Koffi n'imibyinire y'abakobwa be maze amupfumbatisha akayabo

koffi

Umuhanzi Koffi Olomide n'abakobwa bamubyinira bashishije abantu cyane muri Uganda

Umuhanzi Koffi Olomide n'abakobwa bamubyinira bashishije abantu cyane muri Uganda

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • wowe9 years ago
    ni hatari
  • craig9 years ago
    Abacongomani baratangaje men! amajwi ntibayinginga, kubyina ni kamere kandi bafana abahanzi babo kuburyo budasanzwe! ntekereza ko aricyo gihugu cya afrika aho ushobora kumenya ngo koffi cg fally bagurishije copies runaka za disques zabo! abanyarwanda babigireho kuko niyo bishimye ntibabigaragaza! big up kuri quartier latin...
  • soso9 years ago
    Ababyinnyi be bateyisoni! Aririmba neza ariko imyambarire ntakigenda.
  • dada9 years ago
    A la congolaise kweli!! ibihugu bibiri biraturana hakabura nagasanira kumuco??! , mugende abacongomani mukunda iraha niyo mpamvu mudasaza, nta mushiha ni ukwibyinira kwiriria no kwambara!!!
  • shema9 years ago
    hahahaha soso byihorere sha koffi numwe mubahanzi baba nya furika bambara imwenda irenze bitanavugwa egoko ntuizi
  • shema9 years ago
    soso uzarebe concert ya koze bangui ,france ,nigeria , urwanda,london nahandi arara renze sha
  • LionSTory9 years ago
    Jose Kamiliyoni yihishe, kuko aho Koffi acurangira nta CD zikoreshwa! Ha ha ha.





Inyarwanda BACKGROUND