RFL
Kigali

Knowles Beyoncé yatangiye gukurikiza inama za Céline Dion

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:18/05/2013 20:43
0




Mu kiganiro yagiranye na ITV's Daybreak, Beyonce yavuze ko muri iki gihe umwana we akiri muto agerageza kwirinda kuba yavuga ijwi abantu benshi bamuziho cyane cyane mu bitaramo kuko ahanini abana bato badakunda kumva amajwi ya banyina iyo baririmba.

Ibi byabaye kuri Celine Dion kenshi. Iyo yaririmbaga umwana we w’umuhungu akamwumva yarariraga cyane . uyu muhanzikazi yakoraga uko ashoboye akirinda ko umuhungu we yakumwumva arimo kuririmba haba mu bitaramo, mu rugo cyangwa kuri radio.

Ijwi rya Celine Dion ryateraga ubwoba umwana we bigatuma arira.

Beyonce na we yafashe umwanzuro wo gushaka irindi jwi ryoroheje yajya avuga mu gihe ari kumwe n’umukobwa we Blue Ivy kugira ngo atazahura n’ingaruka nk’iza Celine Dion.

Ati, “Nkora uko nshoboye ijwi rya Beyonce w’umuhanzi ntiryumvikane mu rugo ndi kumwe na Blue Ivy. Ndibuka inkuru imwe nabwiwe kuri Celine Dion iyo yaririmbaga umwana we akamwumva yarariraga”

“Nahisemo kuvuga irindi jwi ryoroheje kugira ngo umwana wanjye bitazamutera ikibazo. Celine na we iyi nama yarayimpaye kandi nzakomeza nyikurikize”,Beyonce

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND