RFL
Kigali

Kim Kardashian yibarutse nabi abigira ibanga

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:20/06/2013 18:03
0




N’ubwo Kim Kardashian yabigize ibanga, ikinyamakuru People magazine cyaje gutangaza ko uyu mukunzi wa Kanye yibarutse mu buryo bugoranye cyane. Hari bimwe mu binyamakuru byatangaje ko Kim Kardashian yibarutse iyi mfura ye habura ibyumweru bitanu nyamara People magazine yo yatangaje ko haburaga ibyumweru bitatu ngo uyu mwana avuke.

Kim Kardashian yibarutse umukobwa

Muri uku kwibaruka kwe, Kim Kardashian yahuye n’ibibazo bikomeye gusa yabyariye mu bitaro bikomeye bya Cedars-Sinai Medical Center ari nabyo bimwe mu byamamare biherereye mu mujyi wa Los Angeless ari nabyo bimwe mu byamamare nka Britney Spears, Victoria Beckham na Jessica Simpson babyariye.

Uku kwibaruka igihe kitaragera, Kim Kardashian yabitewe n’ikibazo yagize mu nda bituma umwana avuka  mu gihe kitagenwe ari nabyo byaje gutera ikibazo umubyeyi we. 

Kugeza ubu, umwana na nyina bombi bameze neza. Ababyeyi b’uyu mwana ntibarashyira ku mugaragaro amazina ye nyakuri gusa hari bimwe mu binyamakuru byatangaje ko yitwa Kaidence Donna West ibindi bikavuga ko yitwa Kamo North West.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND