RFL
Kigali

Kim Kardashian yahutajwe bikomeye n'umunyamakuru mu birori bya "Fashion Week" -AMAFOTO

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:26/09/2014 8:34
1


Mu birori byo kwerekana imideri birikubera i Paris mu Bufaransa “Fashion Week”, aho umuhanzi Kanye West n’umugore we Kim Kardashian ari bamwe mu babitumiwemo, Kim yaje kuhahurira n’uruva gusenya ubwo umwe mu banyamakuru bari babashagaye bashaka kubafotora yamusunitse ku bushake ashaka kumutura hasi.



Uyu munyamakuru ukomoka mu gihugu cya Ukraine, Vitalii Sediuk ufite iyi ngeso yo gushaka gusebya ibyamamare ku itapi itukura buri gihe abasunika ngo bikubite hasi, dore ko yigeze no kubikora umukinnyi wa filime Brad Pitt, akimara gukora aya mahano Kim yatabawe n’abamurindira umutekano ndetse n’umugabo we Kanye usanzwe n’ubundi atabanye neza cyane naba gafotozi ashaka kugira icyo akora ngo akize umukunzi we hanyuma binjira mu modoka.

A

Iyo abamurindira umutekano batamuba hafi yari kugwa hasia

Sediuk vitalii umunyamakuru wahutaje Kim

a

Abashinzwe umutekano bamubaye hafi bamufata ataragera hasi

Benshi mu bari aho byabereye rero baragenda babivuga mu buryo butandukanye. Benshi barahamya ko Vitalii yakuruye imisatsi ya Kim bigatuma ahita ashaka kugwa hasi ariko kandi hakaba n’urundi ruhande ruhamya ko ibyabaye kuri Kim byari impanuka.

Umwe muri bo yagize ati “Vitalii rwose baramubeshyera ntiyigeze ashaka kugwisha Kim ku bushake ahubwo we yamwishimiye cyane ndetse aranamuhobera hanyuma kubera uko Kim yari yambaye ndetse n’akavuyo k’abantu Kim aratsikira aragwa. Abashinzwe umutekano rero bahita baza gutabara nk’aho hari icyo abaye.

a

Kanye n'umujinya mwinshi yashatse kugira icyo akora ngo atabare umukunzi we

a

Yakomeye kumuba hafi, mu gihe Kim we yakomeza kugaragara nk'utumva neza ibimaze kumubaho

a

s

Vitalii, uwo uri mu kaziga gatukura aha yari ategereje ko Kim asohoka mu modoka

a

Kim ubwoba bwe bwivanze n'umujinya atangira gutongana

a

Abashinzwe umutekano bahise bamwinjiza mu modoka

a

a

Nyuma y'ibi byago bikomereje bajya mu birori

s

Kim na Kanye binjira aho ibirori byabereye

a

a

a

Nyina wa Kim, Kris Jenner na we yari ahari

a

Abari bategereje kubafotora bo bari benshi cyane

a

Kubakura mu kivuge cy'abanyamakuru ntibyari byoroshye

a

Amaherezo bageze mu byicaro byabo bakurikirana ibirori neza

a

Aba ni Kris Jenner, Kim Kardashian, Kanye West na Kendall Jenner

a

Amwe mu mafoto y'aberekanaga imideri

a

a

a

Utse ibi byamubayeho ubundi Kim na Kanye ndetse n'umukobwa wabo barimo kugirira ibihe byiza mu Bufaransa

a

a

a

a

a

a

a

a

s

 

s

Nyuma y’ibi Kim n’umuryango we, ni ukuvuga umugabo we n’umwana we ndetse na nyina n’abavandimwe be bakomeje gukurikirana ibi birori. Kugeza ubu ari Kim ari na Vitalii ntanumwe uragira icyo atangaza ku byabaye.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manishimwe Jean Luc9 years ago
    Nuwe2





Inyarwanda BACKGROUND