RFL
Kigali

Kim Kardashian na Kanye West bamaze kwemeza umunsi w'ubukwe bwabo

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/03/2014 8:26
0


Nk'uko ikinyamakuru US Weekly kibitangaza, Kim Kardashian na Kanye West bamaze gutangaza itariki yubukwe bwabo. Ibi byamamare bikaba byiyeje ko bizambikana impeta ku wa 24 Gicurasi 2014 i Paris mu Bufaransa.



Umunyamideli Kim Kardashian  n’umuraperi  Kanye West nyuma y’imyaka igera kuri 2 bakundana, ubu noneho biyemeje kubana byemewe n’amategeko nk’umugore n’umugabo ndetse bakaba bamaze gutangaza itariki ndakuka y’uyu mubano ari yo ku wa 24 Gicurasi,2014.

Ibirori byabo bikazabera  mu murwa mukuru w’u Bufaransa Paris aho bazambikana impeta y’urudashira.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ingano y’abatumirwa bazitabira ubu bukwe bw’agatangaza gusa nk’uko umwe mu bategura ikiganiro “Keep up with the Kardashian”,  Kim Kardashian ngo arifuza  ko ubukwe bwabo bwaba mu buryo bwihariye hari abantu bake b’ingenzi mu gihe Kanye we amenyerewe cyane nk’umuntu ukunda kwereka isi yose ibyo yakoze.

Kugeza ubu bikaba bitaramenyekana. Ikizwi gusa ni uko aba bakunzi bombi ari abanyabirori bakaba bateganya kuzamara igihe kitari gito banezererwa umubano wabo mu mugi wa Paris.

Kanye Omari West na Kimberly Noel "Kim" Kardashian bamaze imyaka igera kuri 2 mu rukundo rugurumana ndetse bakaba abaribarutse n’umwana w’umukobwa North West ku wa 15 Kamena,2013.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND