RFL
Kigali

Kim Kardashian agiye gushyira hanze umukino wo kuri telefoni uzigisha abantu gutereta

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:19/06/2014 14:49
0


Kim Kardashian, umugore w’umuraperi Kanye West agiye gushyira hanze umukino wo kuri telefoni uzajya ukoreshwa kuri telefoni zigezweho (smartphone), mu rwego rwo kwigisha abazajya bawukina uburyo bwo gutereta no gukundwa.



Kuri uyu wa 3 nibwo Kim Kardashian yasangije abakunzi be bo kuri Instagram agace gato kuri uyu mukino uzajya hanze mu cyumweru gitaha.

Muri uyu mukino, umukinnyi azajya yinjira mu kabyiniro, abone uwo atereta maze mu gutsinda amwegukane, ubwo uzajya atsindwa azajya aterwa indobo nk’uko urubyiruko rw’ubu rubivuga mu Kinyarwanda.

Kim Kardashian: Hollywood

Agishyira hanze aka gace kagizwe n’amasegonda 12, abantu benshi bamukurikira bahise bagakunda (like), dore ko mu gahe gato abagera ku 200,000 bahise bagakunda.

Uyu mukino uzaba witwa Kim Kardashian: Hollywood, uzajya ufasha kandi umukinnyi kuba icyamamare (mu mukino), kubona abakunzi n’ubutunzi, ndetse no gutereta nk’uko inkuru ya BBC ikomeza ibivuga.

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha aribwo uyu mukino uzaba wageze hanze aho uzajya uboneka ku mbuga zisanzwe zizwi ku gucuruza imikino ya videwo nka Google Play na App Store, ariko igiciro uzaba uriho kikaba kitaratangazwa.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND