RFL
Kigali

Kiliziya gatulika muri Uganda yatumiye Papa Francis I

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:27/12/2013 14:58
0


Umwepiskopi mukuru wa diyoseze gaturika ya Kampala Cyprian Kizito Lwanga yagarutse ku cyemezo giherutse gufatwa na leta cyo gukumira abaryamana bahuje ibitsina.



Inkuru y’ikinyamakuru the monitor ivugako Dr Lwanga ubwo yarimo atanga ubutwumwa ku banya-Uganda bwo kubifuriza noheri nziza n’umwaka mushya muhire yatangaje ko ugushyingiranwa hagati y’umugore n’umugabo byashyizweho n’Imana mu bushobozi n’ ubunararibonye bwayo kandi bifite intego biryo rero ugushyingiranwa kukaba gukwiye kubahwa.

Yagize ati,“Nta gitekerezo na kimwe gikwiye gusiba mu muntu ko ugushyingiranwa gukwiye kubaho gusa hagati y’umugore n’umugabo nk’impano itagereranwa kuri bo , yejeje kandi ibereye umuryango w’abantu.”

\"\"

Yakomeje akangurira ababyeyi kwigisha abana babo ububi bw’igikorwa cy’abaryamana bahuje ibitsina.

Inteko ishinga amategeko mu gihugu cya Uganda mu cyumweru gishize nibwo yatoye itegeko rihana ryihanukiriye abafatiwe muri iki gikorwa baryamana bahuje ibitsina.

Dr Lwanga  yaboneyeho umwanya wo gutangaza ku mugaragaro ko Uganda yatumiye Nyirubutungane Papa Francis mu gikorwa cyo kwibuka abahowe Imana b’i Bugande giteganyijwe mu Kwakira 2014, ubwo hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 50 hibukwa abahowe Imana I Bugande..

Dushime Onesphore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND