RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:24/06/2013 8:40
0




Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo Turn me on mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere gato yo kujya imbere y’abafana be i Musanze, yatangaje ko ataragera mu Rwanda yari azi ko ari ahantu haba umutekano muke bitewe n’ibyo bumvaga mu bitangazamakuru byo hanze cyane cyane ku kibazo cya Congo ihana imbibe n’u Rwanda.

Yasanze u Rwanda ari igihugu gitemba amata n'ubuki


Kevin Lyttle yatangaje ko umuhanzi nyarwanda uzabyifuza bazakorana indirimbo

Kevin Lyttle nyuma yo kugera mu Rwanda yatunguwe n’uburyo ari igihugu gituje, cyakira abanyamahanga mu mutuzo. By’umwihariko uyu muhanzi yashimishijwe n’umwuka mwiza uba mu kirere cy’u Rwanda bitandukanye na bimwe mu bihugu by’Africa yagiyemo agasanga mu kirere huzuyemo ibyotsi binuka, imyuka mibi mu mijyi, umwanda n’ibindi.

Yageze igihe aririmba yicaye hasi

Nguwo mu bafana be i Musanze


Uyu muhanzi yavutse ku itariki 14/9/1976. Amazina ye nyakuri ni  Lescott Kevin Lyttle Coombs akaba yaravukiye Saint-Vincent muri Antilles.

Antilles, ni umwigimbakirwa(archipel) umeze nk’umuheto uherereye muri Caraïbes. Uyu mwigimbakirwa ufite uburebure bwa kilometer 3 500 uturutse muri Cuba kugeza muri Venezuela.

Uyu muhanzi yari yishimiwe i Musanze

REBA INDIRIMBO TURN ME ON YA KEVIN LYTTLE HANO:

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND